Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ese hazacura iki ubwo Sunrise izaba yakirira Rayon sports muri sitade izitijwe amabati?

Rayon Sports na Sunrise nyuma yo kunganya amanota zikanayobora urutonde rwa Shampiyona yo mu Rwanda, zigiye guhurira i Nyagatare muri Stade bivugwa ko izitiwe n’amabati.

JPEG - 161.3 kb
Rayon Sports Fc ubwo baherukaga gukina

Impugenge zikomeje kugaragara n’uko ngo mu gihe ikipe imwe itsinzwe bishobora guteza akavuyo nk’uko bikunze kurangwa mu makipe amwe na mwe, bityo ayo mabati akaba yakwitabazwa mu guhembera urugomo.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, ubuyobozi bw’abafana bwasabye abakunzi b’iyi kipe kuzarangwa n’ikinyabupfura ubwo bazaba basesekaye i Nyagatare ku buryo ngo niyo umufana wa Sunrise yasitara kuwa Rayon Sports agomba kuzaberereka dore ko ngo abafana bo muri ako karere batamenyereye iby’umupira w’amaguru, nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’abafana bwana Muhawenimana Claude.

Rutamu usanzwe usa n’umuvugizi wa Sunrise yavuze ko biteguye kwakira Rayon Sports bakayinyagira imvura y’ibitego kuko ifite abafana benshi bityo ikaba yitezweho kuyihigika imbere y’abafana yakuye i Kigali bikayifasha kuyobora urutonde ntabirantega.

uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Ugushyingo 2016 ari nawo munsi wa gatanu wa shampiona, buri kipe ifite amanota 10, bityo imwe ikaba ishaka kubona intsinzi ngo ibashe kuza ku isonga.

JPEG - 44 kb
Rayon Sports Fc berekeje mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatanu

Undi mukino uteganyijwe ni uzahuza Kiyovu imaze gutsindwa imikino itatu muri ine izaba ishaka intsinzi ikina na Musanze FC, naho undi mukino wagombaga guhuza APR Fc na Kirehe ukaba utakibaye bitewe n’uko irimo kwitegura imikino Nyafurika ya gicuti muri Congo Brazaville.

Gahunda yose y’imikino y’umunsi wa 5 iteganyijwe:

Kuwa Gatanu, tariki 18 Ugushyingo 2016

SC Kiyovu vs Musanze FC (Mumena)

Kuwa Gatandatu, tariki 19 Ugushyingo 2016

APR FC vs Kirehe FC (wasubitswe)

Police FC vs Mukura VS&L (Kicukiro)

Bugesera FC vs Marines FC (Bugesera)

Sunrise FC vs Rayon Sports FC (Nyagatare)

Ku Cyumweru, tariki 20 Ugushyingo 2016

Etincelles FC vs Pepinieres FC (Umuganda)

Amagaju FC vs AS Kigali (Nyagisenyi)

Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi)

Ndacyayisenga Fred@Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hakizimana innocent - 21/11/2016 saa 06:51

ngewenkukombibona nubusanze nkundareyonsport murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X