Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

FIFA: Amavubi yasubiye inyuma imyanya 10

U Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya 10 ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rwa Kanama 2016 rwisanga ku mwanya wa 121, umwanya mubi rugize kuva mu Kuboza 2013.

Mu kwezi gushize, Amavubi yari ku mwanya wa 111 avuye ku 105 muri Kamena ariko kuri iyi nshuro yasubiye inyuma ho imyanya 10 agera kuwa 121.

Mu Ukuboza 2014 mbereho ukwezi kumwe kugira ngo Jonathan Mckinstry agirwe umutoza mukuru, u Rwanda rwari ku mwanya wa 68 ku Isi ari nawo mwiza rwagize mu mateka.

Kuba mu mezi atatu ashize, Amavubi yarakomeje kumanuka ava ku mwanya wa 87 muri Gicurasi, 103 muri Kamena na 111 muri Nyakanga hakaba nta mukino bakinnye byari, ikimenyetso cyo gukomeza kumanuka aho ubu ari urwa 121.

Amakuru agera ku imirasire.com ni uko MINISPOC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ireberera buri munsi uyu mutoza ndetse ikaba yanamaze no gutumaho ngo atange ibisobanuro.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/08/2016 saa 12:14

Ahubwo tuzisanga no kuwa nyuma kw'isi uziko wagirango umutoza amafaranga bamuhemba hari uwo bayagabana icyambere ntazi gutoza ntazi gupanga ikipe wagirango baramubwira agatora abo abo bamubwiye ikipe wagirango barayi mupagira wagirango sazi kwipagira guhamagara ikipe wagirango baramubwira ngo hamagara kanaka wagirango sazi kureba nikibazo kubona ikipe y'igihugu abanyarwanda dukunda ikatubabaza kubera umutoza wu mwana ese watoza abakuruta bakurusha nubumenyi nikibazo
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 15:39

Umutoza si we kibazo cy'ibanze ariko. Kandi iyo minisiteri ni yo yamwamamazaga ejobundi. Perezida yatanze inama ko dufata igihe cyo kwitegura, bavunira ibiti mu matwi ngo bizeye imana! Intsinzi irambye irategurwa bavandi!
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 15:32

Dore gihamya ko nta system tugira rero. Rimwe turazamuka cyane (tukiyemera, tugashima imana), ubundi tukagwa (tugashaka inzitwazo). Ibi si mu mikino gusa kandi! Ariko twakwiganye uko ababigezeho bakora cg tukareka kwiha urw'amenyo? Nako abarya baba bariye hagati aho!
Kanda hano umusubize

Manzi - 11/08/2016 saa 23:03

Yewe Muvandi Reka Dutegereze Turebe Nuko Tegereza Izahura Na Heba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X