Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Habimana Hamdan wari umunyamabanga wa Mukura VS amaze kwegura

Sheikh Habimana Hamdan wari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu karere ka Huye yamaze gusezera kuri iyi mirimo ku mpamvu ze bwite adashaka gushyira ahabona.

Sheikh Habimana yigeze kuva muri iyi kipe nyuma yongera kuyigarukamo, none ubu yamaze kongera kuyivamo.

Yagize ati: "Ntacyo nabivugaho kindi. Nasezeye cyane, urebye ni impamvu zanjye bwite nyuma yuko namaze kubiganiraho na komite."

Uyu mugabo akomeza avuga ko impamvu nyamukuru atapfa kuyerura kuko ari impamvu ze bwite. Akomeza avuga ko yakoze byinshi muri iyi kipe byatumye ijya ku murongo ariko ko abona bitarimo kumukundira kuba yayigumamo. Yasoje avuga ko mu byukuri amaze imyaka icumi (10) ari hafi ya Mukura VS bityo n’ubu akaba adasezeye burundu kuko ayikunda, ahubwo ko azakomeza kuyiba hafi nk’umunyamumuryango wujuje ibyangombwa kandi wemewe n’amategeko.

Uyu mugabo yabashije kwihanganisha abafana nyuma yuko batishimiye ko iyi kipe yagurishije abakinnyi bari bakomeye, agenda abakomeza mu mitima ababwira ko hazaza abandi bakomeye kuko abo batanze bamenyekaniye muri Mukura Victory Sport.

Mu bakinnyi bari inkingi za mwamba muri iyi kipe harimo: Hakizimana Muhadjili wavuye muri Mukura VS akagana muri APR FC. Uyu yari amaze kuyitsindira ibitego 16 muri shampiyona 2015-2016, Ndayishimiye Celestin wari myugariro w’iyi kipe, yahise ayivamo agana mu ikipe ya Police FC.

Sheikh Habimana Hamdan yari yatowe mu nama y’inteko rusange y’ikipe ya Mukura VS yateranye mbere yuko umwaka w’imikino 2015-2016 utangira.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DAMASCENE - 29/09/2016 saa 14:23

ORIVIE NA AMUDANI NIBATUBABARIRE BAGARUKE
Kanda hano umusubize

mwami - 27/09/2016 saa 13:56

Okoko.se.we.aramariki.muri.mukura.igihe.cyose.mukura.izaba.igitozwq. na.okoko.ntamaro.izagira.atubujije.chapiona.incuro.ebyiri 2 muri 2012 nuyumwaka.abamubitse.bazabage.bifashe.nange.nzasubira.kuri.stade.oKoko.atagitoza.mukura.uRiIya. ntari.murwego.rwo.gutoza.mukura.twumvikane.nuwaza.musanze.iyikipe.ibiTse. amateka.yacu.nkabanyabutare.yikomeza.kuyitoba.naruswa.ze.namarozI. ye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X