Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

I Kigali hashojwe amahugurwa y’abatoza ba taekwondo

Kuri uyu wa kane tariki 30/6/2016, I Kigali mu Rwanda hashojwe amahugurwa y’abatoza ba taekwondo. Amahugurwa yari amaze iminsi ine, yitabiriwe n’abagera kuri 24. Bakaba barahuguwe n’inzobere mu mukino wa taekwondo yaturutse mu gihugucya Korea.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga mukuruwa federation ya taekwondo mu Rwanda, Master Bagabo Placide, ngo yateguwe kubufatanye bwa federation ya taekwondo mu Rwanda na komite nasiyonali olimpike yakoze ubuvugizi muri komite interinasionali olimpike, aterwa inkunga n’ikigega gishinzwe gutera inkunga amasiporo olimpike (solidaliteolympique), iki gikorwa cyateguwe guhera mu myaka yashize ariko kugishyira mu bikorwa ntibyakunda, ubu akaba aribwo bikunze.

Abahuguwe bibukijwe amategeko areba amarushanwa ya taekwondo, kugira ngo babashe gutoza abakinnyi kurwego mpuzamahanga. Nk’uko Master Placide akomeza abitangaza, ngo ni umugisha kuri taekwondo yo mu Rwanda, bakaba bizeye ko amahugurwa babonye ari imbarutso yo gutsinda amarushanwa akomeye.

Abatojwe ni abagiye gutoza abandi taekwondo, bitandukanye no kwigisha taekwondo, abatoza ni abashobora gutoza abakinnyi bakitabira amarushanwa bakanayatsinda, ariko kwigisha taekwondo ni uguha ubumenyi umuntu uteri ubufite. Hatojwe abasanzwe batoza ama club n’amakipe y’igihugu, bakazahabwa impamyabumenyi kurwego mpuzamahanga, icyi akaba ari icyiciro cyambere.

Ubumenyi bahawe bagiye kubusakaza mu bakinnyi batoza.

Mu bitabiriye aya mahugurwa harimo Master Mbonigaba Boniface usanzwe ari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ya taekwondo, akaba ari n’umutoza mukuru w’ikipe y’imyiyerekano ya taekwondo (demo team).Yatangaje ko bize uburyo bw’imitoreze, kandi ko bungutse ubumenyi bwinshi, nyuma y’ayamahugurwa ama club akazaba afite ubushobozi bwo kuzamura abakinnyi bari kurwego rwiza.
Nyuma y’amahugurwa ngo hazabaho kwegera ama club bareba niba ubumenyi bahawe ari bwo baha abo batoza.

Master Iyumva Regis, asanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya taekwondo, ngo aya mahugurwa yamufashije kubona itandukaniro ry’imitoreze bari basanganwe n’imitoreze bagomba kubabatoza.

Kuba yahuguwe kandi yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ngo ntibizamubuza gukomeza gukina kuko agifite imbaraga zo gukinira ikipey’igihugu. Akaba asaba federation gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izinyigisho.

Master Kim Hong Sik, inzobere mu mukino wa taekwondo yaturutse mu gihugu cya Korea, afite umukandara w’umukara wo kurwego rwa 7(7thdan), yatoje ikipe z’ibihugu nka Libiya na Filipine, atoza n’ikipe ya Korea, akaba ari nawe wahuguraga aba batoza b’abanyarwanda.

Yatangaje ko abatoza bo mu Rwanda bari basanzwe bari kurwego rushimishije, akaba afite icyizere ko nyuma yo guhugurwa u Rwanda ruzabasha kubona abakinnyi bakina mu marushanwa olimpike yo kurwego rw’isi.

Mu byo yabahuguyemo ngo harimo uburyo bw’imisifurire ya taekwondo, imirwanire n’ubumenyi bw’ibanze muri taekwondo.

Uhagarariye abahuguwe Master Bagire Alain Irene usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya taekwondo, yashimiye abateguye amahugurwa n’abayateye inkunga, abizeza ko nabo ubumenyi bahawe bagiye kububyaza umusaruro ugaragara. yashimiye Master Kim cyane, banamusezeranya ko ibyo yabigishije na bo bazabisakaza mu bo bigisha.

Mu ijambo rye President wa federation ya taekwondo mu Rwanda Master Dr. David HAKIZIMANA, yibukije abahuguwe ko ari bo batoranijwe guhagararira abandi, bakaba bafite inshingano yo kugeza kubandi ubumenyi bahawe.

Umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga mukuru wakomite nasiyonali olimpike, Bwana Rutagengwa Philbert, mu ijambo rye yashimiye abahuguwe, avuga ko amahugurwa azakomeza gutangwa kuko abatoza bakiri bake mu gihugu, kandi ko bazakomeza gukora ubuvugizi, yavuze kandi ko muri taekwondo harimo impano zidasanzwe. Ngo n’ubwo amasura bagaragara ko bakiri bato ariko imikandara bafite ni iy’abantu bakuru.

Francine Andrew Mukase-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X