Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ibya Mukura Vs bikomeje kujya irudubi, ari nako perezida wayo yegura ku mirimo ye

Nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Nzeri 2016, hasakaye amakuru avuga ko Sheikh Hamdan, wari umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Vs yeguye ku mirimo ye, kuri ubu na Perezida w’iy’ikipe ari we, Nizeyimana Olivier uzwi nka Olivier Volcano, ya maze kwegura ku mirimo yo kuyobora iyi kipe yo mu karere ka Huye.

JPEG - 27.7 kb
Nizeyimana Olivier

Sheikh Hamdan, wari umunyamabanga w’ikipe ya Mukura, yari yatangaje ko yeguye kuri iyi mirimo kubera impamvu ze ku giti cye, gusa atangaza ko azakomeza kuba mu ikipe ya Mukura VS.

Yagize ati: "Kwegura kwanjye ntabwo byantandukanya na Mukura Victory Sports, nzakomeza kuyiba hafi ndetse n’umusanzu nkomeze kuwutanga nk’uko bisanzwe. Kuba neguye shampiyona ibura iminsi mike ngo itangire nizeye ko nta kibazo bizagira ku ikipe kuko ifite ubuyobozi bwiza."

Kwegura kw’uyu munyamabanga wari umaze umwaka ari kuri uyu mwanya mu ikipe ya Mukura VS, kwakiriwe n’ibaruwa y’abakinnyi bahise bandikira Perezida w’iyi kipe utari mu gihugu kuri ubu, bamusaba kutemera ubwegure bwa Hamdan.

JPEG - 40.9 kb
Ibaruwa abakinnyi bari banditse
JPEG - 46.5 kb
Urutonde rw’abakinnyi bari basinye ku ibaruwa isaba perezida kwanga ubwegure bw’umunyamabanga we

Mu gihe abakunzi b’iyi kipe yambara umuhondo n’umukara, bari bategereje ko uyu munyamabanga yakwisubiraho akagarurwa mu ikipe, kuri uyu mugoroba ni bwo na Perezida w’Ikipe ya Mukura, Nizeyimana Olivier, yandikiraga ibaruwa ba Vice Perezida be, ababwira ko na we avuye muri iyi kipe.

JPEG - 54.8 kb
Ibaruwa Perezida wa Mukura yandikiye uwari umwungirije amusaba kwegura ku mwanya yari ariho

Nizeyimana , yavuze ko kwegura kwe ahanini kwaturutse ku kwegura k’uwari umunyamabanga we. Yatangaje ko kuba yasabwe n’abantu b’ingeri zitandukanye ko yaburizamo iyegura rya Sheikh Hamdan kandi nta bushobozi abifitiye, yasanze igikwiye ari ukwegura.

Yagize ati: "Maze kubona ibaruwa nandikiwe n’umutoza n’abakinnyi bose bansaba kutemera kwegura kw’umunyamabanga mukuru, ntanashoboye kubona ariko namenye biciye mu itangazamakuru, nshingiye ko ibyo nanabisabwe na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe kandi nta bushobozi mbifitiye, mpisemo kwegura kandi mbikoze ku nyungu z’ikipe yacu."

Nk’uko Sheikh Hamdan Habimana yari yabitangaje, Nizeyimana Olivier na we yatangaje ko azakomeza kuba hafi ikipe ya Mukura, kandi agakomeza kuyiha imodoka iyitwara ku mikino itandukanye nk’uko asanzwe abikora.

Kugeza ubu, amakuru atari yagira uruhande na rumwe ruyemeza, avuga ko aba bagabo bombi bashobora kuba batarumvise kimwe ku bijyanye na politike y’igura n’igurisha ikorwa n’umutoza Okoko Godefroid.

Uyu mutoza w’Umurundi, bivugwa ko hari igice cya komite kimushyigikiye, mu gihe abandi barimo Umunyamabanga Mukuru batemera imikorere ye mu kugura abakinnyi.

Ikipe ya Mukura VS yari yarangije ku mwanya wa gatatu mu mwaka wa shampiyona ushize, iherutse gushyira hanze ingengo y’imari ya miliyoni 157, aho intego bari bihaye uyu mwaka ari ukwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Richard - 4/10/2016 saa 15:02

Orivier tubabarire ugaruke nkumuyobozi w'ikipe kuko akamaro ufitiye ikipe turakabona nk'abafana kdi turakwinginze bikorere abafana ugaruke. murakoze
Kanda hano umusubize

Medard. - 28/09/2016 saa 14:08

ibyongibyo ntago tubyera twe ngabafana mutubarize impamvu ibyo bintu biri guturuka sawa murakoze
Kanda hano umusubize

Bagabo - 28/09/2016 saa 07:36

Ibi ntabwo byumvikana! None se umutoza akorera hejuru y'ubuyobozi bw'ikipe cyangwa ni munsi yabwo? Yaba ari umutoza cyangwa undi wese uri gutera ibi bibazo ahagarikwe ariko aba bayobozi bakomeze akazi kabo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X