Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Igitego cya Twizerimana Onesme cyahetse APR FC ku mukino wa nyuma itsina AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryateguwe na AS Kigali nyuma yo gutsinda AS Vita Club ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeli 2016 kuri sitade Amahoro.

Igitego cyo mu minota 30 y’inyongera cyatsinzwe na Twizerimana Onesme, cyahesheje ikipe ya APR FC kwegukana irushanwa ryateguwe na AS Kigali, itsinze AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro.

Ni ikipe ifite yatwaye igikombe cya 16 cya shampiyona y’u Rwanda, yagarukiye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, yahuraga na Vita Club imwe mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika, yanatwaye CAF Champions League mu 1973, iba iya kabiri mu 1981 na 2014, irimo abakinnyi batandukanye kuva; Cameroun, Mali, Swaziland, Botswana, Equatorial Guinea, u Rwanda, Congo Kinshasa n’ahandi.

Yves Rwasamanzi yahisemo kubanza mu kibuga kapiteni Ngabo Albert, aruhutsa Rusheshangoga Michel mu gihe kandi Sibomana Patrick wari wabanjemo ku mukino wa Rayon Sports, na we yaruhukijwe, hagakina Innocent Habyarimana.

Ku rundi ruhande, Florent Ibenge, umutoza wa Vita Club n’ikipe y’igihugu ya Congo, yabanjemo ikipe ya mbere, uhereye ku muzamu Landu Makiesse, kugeza kuri rutahizamu Sugira Ernest wahuraga na APR FC yakiniye mu mwaka w’imikino 2013/14, aba bari bayobowe na kapiteni wabo Lusadisu Basisila Guy.

Igice cya mbere cy’umukino, cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu, aho APR FC yagerageje uburyo bwinshi bwa coup-franc zatewe na Hakizimana Muhadjiri, butatanze umusaruro, naho abakinnyi barimo Mukoko Batezadio na Alongo Ndombe ku ruhande rwa Vita Club bananirwa gushyira hasi imipira bagerageje kwerekeza mu izamu rya Mvuyekure Emery.

Usengimana Faustin wakinnye umukino wa Rayon Sports nyuma yo kugira akabazo gato bakina na AS Kigali, yongeye gusimburwa na Ngando Omar, ajya gufatanye na Rugwiro Herve mu mutima wa ba myugariro, uyu waje no gusigarana igitambaro cy’ubukapiteni ubwo Ngabo Albert yavaga mu kibuga nyuma yo kugira imvuye yambura umupira Mthunzi Shikisha.

Nyuma yaho iminota isanzwe y’umukio irangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Twizerimana Onesme winjiye mu kibuga asimbura Issa Bigirimana, ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota w’111, ku mupira muremure yahawe mu ruhande rw’ibumoso na Buteera Andrew, acenga Landu Phuat, ahindukira neza, atera ishoti rirerire ryanyuze ku muzamu Landu Makiesse, umupira ugonga izamu mu nguni y’uburyo, ujya mu rushundura.

Ni igitego cya mbere uyu mukinnyi atsinze muri APR FC nyuma yo kuyigeramo azanye na Muhadjiri, batijwe kuri muri AS Kigali, dore ko mu mikino ya gisirikare atabashije gutsinda mu gihe kandi nta mukino yigeze atangira muri iri rushanwa, akinnyemo inshuro ebyiri.

APR FC yegukanye irushanwa yahawe igikombe na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, Vita Club ya kabiri yahawe miliyoni 3, Rayon Sports yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Kiyovu 3-0 (Moussa Camara 2, na Nahimana Shassir) yatwaye miliyoni ebyiri.

Hakizimana Muhadjiri wa APR FC yatowe nk’umukinnyi w’irushanwa mu gihe rutahizamu wa Rayon Sports, Moussa Camara yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi (5) muri iri rushanwa, bahabwa ibihumbi 500 na 300 uko bakurikirana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

PIERRE - 21/09/2016 saa 19:15

Nukureka Abana Babanyarwanda Bagacyina Umupira.
Kanda hano umusubize

- 30/09/2016 saa 21:11

nonese mbereyuko shampiona'itangira,ntarindi'rushanwa ryateguwe?
Kanda hano umusubize

MUTONI - 19/09/2016 saa 07:06

BASAZABACUBIKIPEYA/APERINIBAKOMEREZAHOTURABAFANAMURAKOZE
Kanda hano umusubize

vava muto - 20/09/2016 saa 15:28

ikipe ya ApRTURAGUSHYIGIKIYE.MUKOMEREZE AHOOO!RAYON TUYISYE
Kanda hano umusubize

vava muto - 20/09/2016 saa 15:28

ikipe ya ApRTURAGUSHYIGIKIYE.MUKOMEREZE AHOOO!RAYON TUYISYE
Kanda hano umusubize

Tuyizere Ernest - 18/09/2016 saa 22:05

Njewe ndi umwana wo muri u_15 . kugirango ruhago yacu ikomere mu Rwanda numva ko mwadushyiriraho amarushanwa yabatarengeje u_17 tugakomeza tukazamura impano z'abana bazakinira igihugu tutibagiwe na club hategurwa amarushanwa ibikombe bigasigara mu Rwanda. Nkina 2,3,4,5,6,7,8,9,10 ariko nagize amahirwe make yo kutajya muri academy mu ngiriye ikizere mwamfasha njye numva nifitemo impano. Murakoze. Nitwa Tuyizere Ernest 0726643756
Kanda hano umusubize

Tuyizere Ernest - 18/09/2016 saa 22:02

Njewe ndi umwana wo muri u_15 . kugirango ruhago yacu ikomere mu Rwanda numva ko mwadushyiriraho amarushanwa yabatarengeje u_17 tugakomeza tukazamura impano z'abana bazakinira igihugu tutibagiwe na club hategurwa amarushanwa ibikombe bigasigara mu Rwanda. Nkina 2,3,4,5,6,7,8,9,10 ariko nagize amahirwe make yo kutajya muri academy mu ngiriye ikizere mwamfasha njye numva nifitemo impano. Murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X