Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Igitigo cya Sugira Ernest gihesheje Vita Club kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryateguwe na AS Kigali

Ikipe ya AS Vita Club igeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryateguwe na AS Kigali, itsinze ikipe ya Kiyovu Sports igitego 1 ku 0, cyatsinzwe na rutahizamu w’umunyarwanda, Ernest Sugira.

Ni igitego Ernest Sugira yatsinze mu gice cya mbere cy’umukino, ku mupira yahawe neza na Atouba Emane ku munota wa 25.

Wari umukino wa 1/2 kirangiza wa mbere, watangiye utihuta nk’uko abantu benshi bari babyiteze.

Ku munota wa 7 w’umukino, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye uburyo bwa mbere, ishoti ryari ritewe na Djuma, rikurwamo na Diakite.

Nyuma y’iminota 2 gusa, umukinnyi Djuma yatsinze igitego, ariko Ambroise avuga ko, uyu musore yari yarariye.

Uburyo bwa mbere bwa AS vita Club bwabonetse ku munota wa 10 w’umukino, umupira wawahinduwe na Junior Boametu, Mthnzi Shikisha, ateye ujya hanze. AS Vita Club, yahererekanyaga neza kurusha ikipe ya Kiyovu Sports, ariko nta kinini nayo yakoraga, buretse gukinira hagati mu kibuga, mu minota 15 ya mbere y’umukino.

Ahagana ku munota wa 20 w’umukino, ku mupira wari utakajwe n’abakina inyuma ba Kiyovu Sports, Sugira Ernest yarekuye ishoti ari kure y’izamu umupira uca hejuru y’izamu.

Uko iminota yicumaga niko, abantu bakomezaga kugenda binjira muri sitade Amahoro i Remera, ahanini, bitegura umukino wa 2, uhuza APR FC na Rayon Sports.

Ku munota wa 30 w’umukino, Sugira Ernest yafunguye amazamu ku ruhande rwa AS Vita Club, ku mupira yari aherejwe neza na Atouba Emane.

Nyuma y’iminota 3, ikipe ya AS Vita Club yabonye coup franc yari hafi y’urubuga rw’amahina, ariko Sidibe ateye awukubita mu rukuta, ugarutse asubijemo, ujya hanze.

Iyi minota, ikipe ya AS Vita Club yarushaga cyane ikipe ya Kiyovu Sports, itari ikirenga umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri.

Babonye koruneli 3 zikurikiranye, ariko aba basore ba Florent Ibenge, ntibabasha gushyira umupira mu rushundura.

Vita Club yakomezaga kotsa igitutu ikipe ya AS Vita Club, yaje kubona ubundi buryo ahagana ku munota wa 37, ku mupira Bangula yahererekanyije na Sugira, bahuwa Atouba, ahinduye ku mutwe wa Sugira, ashyira mu izamu, ariko Hategekimana awukuramo.

Kiyovu Sports yakoze contre attaque yihuta, ibona koruneli, itagize icyo itanga.
Iminota 5 ya nyuma y’igice cya mbere cy’umukino, umupira wongeye gutinda hagati mu kibuga, ntihagira ikipe yongera kureba mu izamu. Bagiye kuruhuka ari igitego 1-0 cya AS Vita Club.

Igice cya 2, cyatangiye nta kipe n’imwe ikoze impinduka, ari nako invura yarimo igwa kuri Sitade Amahoro, yari imaze kurekeraho gutonyanga.

Ku munota wa 60 w’umukino habayeho gusimbura kwa mbere ku ruhande rwa Kiyovu Sports, Kanyemera Yves, asimbuye Kurimpundu , mu gihe Havugarurema Jean Paul yasimbuye nimero 17 witwa Nyamukwire yves.

AS Vita Club yakoze impinduka za mbere, ikuramo umusore wakinanaga na Sugira imbere, yinjiza uwari wambaye nimero 27.

AS Vita Club yagendaga ibona uburyo bumwe na bumwe ntibashe kububyaza umusaruro, aho umukinnyi wo hagati Atouba yari yazonze abakinnyi ba Kiyovu Sports.

Ahagana ku munota wa 65, Traore yinjiye asimbuye Sidibe ku ruhande rwa AS Vita, naho Lusadisu Guy asimbura Atouba Emane.

Umuzamu Diakite yaje gukandagirwa n’umukinnyi wa Kiyovu Sports ku munota wa 70, ku mupira wari uvuye muri koruneli, ahita asimburwa na Tibolia Kibelele.

Haciye iminota micye, umukinnyiMthunzi Shikisha yabonye uburyo bwo gufungura amazamu, aho guhereza bagenzi be bari mu rubuga rw’amahina, atera umupira urarenga.

Bangala yaje gusimburwa na Landu Makiese, AS Vita ikomeza gushaka uko yabona igitego cya 2.

Iminota 10 ya nyuma Kiyovu Sports yakinaga isatira cyane, ishaka uko yakwishyura igitego.

Ku munota wa 83, AS Vita Club yakoze Contre attaque, umupira bawuteye ufata urushundura ruto.

Ahagana ku munota wa 90, Sugira yaje kubona undi mupira, awutera werekeza mu izamu, ariko Hategekimana Bonheur awukuramo.

Mu minota 3 y’inyongera Kiyovu Sports yabonye coup franc iri ahantu heza, Djuma ateye umupira urenga izamu gato.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X