Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ikipe ya Rayon Sport yatakaje abakinyi babiri undi umwe nawe ari mu nzira agenda

Mu ikipe ya Rayon sport nyuma yo kuvugwa mo kutishyura abakinnyi no kubona umushahara amaso yaraheze mu kirere, bamwe mu bakinnyi batangiye kwigira mu yandi makipe aho Diarra na Pierrot bamaze kumvikana na AFC Leopards ndetse bakaba bashobora no gukurikirwa n’undi utaramenyekana izina.

Abava muri iyi kipe bavuga ko bajya kureba aho ubuzima bushobora kuba bwiza kurushaho ndetse no kureba aho umushahara wabasha kuboneka amaso adaheze mu kirere.

Amakuru atangwa n’uwatozaga Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert, kuri ubu utoza AFC Leopards yo muri Kenya ni uko bidasubirwaho rutahizamu ukomoka muri Mali wakiniraga Rayon Sports yamaze gushyira umukono ku masezerano muri Leopards.

Ivan yagize ati “Ismaila ni umukinnyi natoje ahantu hatandukanye. Namuzanye muri Rayon Sports kuko mwizera niyo mpamvu agomba no kuza kandi byararangiye. Hari abandi bakinnyi barimo Pierrot n’undi mwana wigaragaje cyane uyu mwaka ariko ntashaka kuvuga amazina bagomba kuza.”

Iyi kipe kandi ivugwa kuba itwaye aba bakinnyi, nayo ubwayo yiyemereye iby’aya makuru kuko yatangaje ku rukuta rwayo rwa Facebook ko yamaze gusinyisha uyu mu nya Mali, Ismaila Diarra uje yiyongera ku bandi bakinnyi bane yasinyishije muri iyi minsi.

Diarra uyu yakiniye amakipe atandukanye nka Azam FC yo muri Tanzania na Shabab Atlas Khenifra Club muri Maroc, yageze muri Rayon Sports muri Gashyantare uyu mwaka ahabwa amasezerano y’amezi atandatu gusa.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Adeline - 15/06/2016 saa 22:34

Ahwi imana ishimwe kuba bagiye bari baratuzengereje mureke kwiyemera iyo mutabagira mwari kudutsinda c 4byose cg mwaherukaga kudutsinda ryari
Kanda hano umusubize

MANIRAKIZA JUVENAL - 19/06/2016 saa 21:54

Ubonye Bose Bagiye Barekentibabizi Ariko Ikintu Nibaza Ubundi Rayo Spor Kuki Idakukunda Kwishyura Abakinnyi Niba Biyinaniye Nivemo
Kanda hano umusubize

MANIRAKIZA JUVENAL - 19/06/2016 saa 21:56

Ubonye Bose Bagiye Barekentibabizi Ariko Ikintu Nibaza Ubundi Rayo Spor Kuki Idakukunda Kwishyura Abakinnyi Niba Biyinaniye Nivemo
Kanda hano umusubize

nizeyimana evariste - 15/06/2016 saa 22:00

nibajyend sibo bonyine bajyiy kuk na Bajamari twarez bakuriy mwikip barajyiy kd rayon turikipe y'Imana kuk nikirere cyirabigaragaz bizamutangaz kumv yaravuy mwikip none tukaba twarazanye messi rayon sport oyyyyyyyyy
Kanda hano umusubize

tito - 14/06/2016 saa 21:00

rayon ntiyigeze ibura abakinnyi beza kuva yabaho bose nibashaka bagende hazashakwa abandi.
Kanda hano umusubize

isa - 14/06/2016 saa 14:42

Agati kateretswe nimana ntigahungabanywa numuyaga, vice rayon.
Kanda hano umusubize

ntamuhanga - 16/06/2016 saa 11:10

Cellule yaci itanga abageni. Izarera n'abandi beza. Hari ba Rutahizamu babiri batyaye bagiye kuza. Ntimugire impungenge ahubwo benshi bifuza kuza muri Rayon bakabura aho banyura.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X