Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports yatangiye imyitozo n’umutoza batari biteze

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo itegura umwaka mushya w’imikino 2016/17, kuri uyu wa Gatatu ku Mumena, aho abakinnyi bayo batandukanye barimo abashya 9 yaguze bagaragaye muri iyi myitozo.

Muri iyi myitozo yatangiye mu gitondo, hagaragayemo amasura mashya y’abakinnyi Rayon Sports yaguze, aba barimo; Ishimwe Issa Zapi bakuye muri Sunrise FC, Lomami Frank wayigarutsemo avuye muri Musanze FC, Nahimana Shassir wakiniraga Vital’O FC.

Mu bandi bakinnyi bashya bakoze imyitozO muri iyi kipe itozwa na Masudi Djuma, harimo Senyange Yvan wakiniraga Gicumbi FC, Nova Bayama wari mu ikipe ya Mukura Victory Sports ndetse yakiniye APR FC, Muhanuka Eric, Cyimana Willy Hamza, Idrissa Nsengiyumva, na Hakizimana Hassan.

Iyi myitozo kandi yitabiriwe na Perezida wayo Gacinya Denis wongeye guhamiriza abakunzi ba Rayons ko myugariro Rwatubyaye ukomeje kuvugisha benshi ari umukinnyi wabo kandi azabakinira muri shampiyona y’umwaka utaha.

Yatangaje ko uretse Kwizera Pierrot watanze impamvu zuko atabonetse, abandi bakinnyi bose bashobora guhanirwa gukererwa akazi nk’uko amasezerano abiteganya.

Yagize ati "Twatangiye imyitozo kandi byagenze neza. Hari abakinnyi bataje ariko bamenyeshejwe ko akazi katangiye. Ubwo ibindi twabireba dukurikije igihe bazazira kuko hari n’ibihano biteganyirijwe umukinnyi utinda kugera mu myitozo. Nta makuru yabo dufite uretse Pierrot uri i Burundi wasobanuriye umutoza impamvu ataje."

Mu bakinnyi bamenyerewe muri iyi kipe, batitabiriye imyitozo ya mbere, harimo: kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Eric Irambona, Niyonkuru Djuma, Kwizera Pierrot na Ismaila Diarra, tutibagiwe na Rwatubyaye Abdul, Rayon yaguze avuye muri APR FC.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sabiti - 21/08/2016 saa 18:15

Umutwe w'iyi nkuru ntuhuye n'ibiyivugwamo;umutoza batari biteze ninde?ko ntacyo wamuvuzeho?
Kanda hano umusubize

Uwishema Phocas - 24/08/2016 saa 20:52

Ese Saviyoshuti Dominiqoue Arahari Bafana Bagikundiro Nimuhaguruke Tuyifane Kuva Shapiyona Itangiye Kugeza Irangiye Reyon Sport Yacu Turayikunda Murakoze Imana Ibarinde
Kanda hano umusubize

HAGENIMANA JEAN - 7/09/2016 saa 20:25

Njye Ndabona A P R Fc Ariyo Izatwara Iki Gikombe Cya Champion Kuko Muhagli Arashoboye Arimo Aratsinda Na Ghana Kandi Akayitsindira Iwayo Ahahhhhh Nkah'Aho Nibereye Mukomeze Mugire Ibihe Byiza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X