Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Imanishimwe na Rwatubyaye Abdul mu bakinnyi bazakinira Rayon Sports umwaka utaha w’imikino

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 27 izakoresha mu mwaka wa shampiyona utaha, urutonde rugaragaramo abakinnyi batatu kuri ubu ibyabo bitari byamenyekana.

Imanishimwe Emmanuel werekeje mu ikipe ya APR FC, Rwigema Yves APR FC ikivuga ko ari uwayo ndetse na Rwatubyaye Abdoul APR FC yatanze mu gihugu cya Romania, ni bamwe mu bakinnyi bagaragara ku rutonde iyi kipe yatanze muri Ferwafa, initegura kuzatanga muri CAF ngo bazayifashe mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Imanishimwe Emmanuel wagize uruhare mu mukino APR FC iheruka gutsindamo Rayon Sports 3-0, ngo ubuyobozi bw’ikipe yahozemo bwatunguwe n’uburyo Ferwafa itarimo gukemura ikibazo cye ngo kive mu nzira, aho byanarangiye umuyobozi w’iyi kipe Gacinya Denis abajije iki kibazo mu nteko rusange ya Ferwafa iheruka kubera i Musanze, nk’uko yaje kubidutangariza nyuma.

Yagize ati: "Nabajije Ferwafa niba yararangije guca urubanza kuko mu ikipe y’igihugu nabonye bamuhanagara bakavuga ko ava muri APR kandi Ferwafa ifite ikirego cyacu. Nabivugiye mu nteko rusange ntanga urugero kuko bitari no ku murongo w’ibyigwa, bambwira ko mbere yuko shampiyona itangira bizaba byamenyekanye niba ari umukinnyi wa Rayon Sports cyangwa se niba azahanwa."

JPEG - 102.9 kb
Imanishimwe Emmanuel

Mu gihe ikibazo cya Imanishimwe cyari kitarabonerwa igisubizo, ikipe ya Rayon Sports yahise ijya mu ikipe ya APR FC, ikuramo undi mukinnyi Yves Rwigema, umukinnyi ubuyobozi bwa APR butangaza ko ari uwabwo ku buryo bwemewe n’amategeko kuko akibafitiye amasezerano.

Yagize ati: "Nta mwanya uhari wo kuvuga kuri ibyo kuko nta cyabaye, uretse kuba yarakuriye mu ishuri rya ruhago ryacu, Yves Rwigema yari anadufitiye amasezerano. Ese abamusinyishije baba bafite ibaruwa imurekura(release letter)?."

JPEG - 117.3 kb
Rwatubyaye Abdul

Kuri aba bakinnyi bose bari mu bibazo, hiyongeraho Rwatubyaye Abdoul iyi kipe yasinyishije ariko akaba atari yagera mu myitoza na rimwe. Amakuru avuga ko uyu wahoze ari myugariro wa APR FC, kuri ubu yibereye muri Romania aho ashobora no gutangira gukina vuba, ni nyuma yo kubona ibaruwa imusohora muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Rayon Sports, yaraye itsinze Amagaju ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Huye kuri uyu wa Gatanu. Iyi stade, ni yo iyi kipe izanahuriraho na Mukura kuri iki cyumweru, aho ikomeje kwitegura shampiyona izatangira tariki ya 14/10/2016 igasozwa tariki ya 26/6/2017.

Abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka wa shampiyona mushya:

Bashunga Abouba
Imanishimwe Emmanuel
Irambona Eric
Ishimwe Issa Zappy
Kakure Mugheni Fabrics
Kwizera Pierrot
Manishimwe Djabel
Nahimana Shasir
Mussa camara
Mugisha François
Manzi Thierry
Romami Frank
Rutinywa Gonzarez
Rwatubyaye Abdul
Rwigema Yves
Senyange Yvan
Muhire Kevin
Munezero Fiston
Mutuyimana Evariste
Ndayishimiye Eric Bakame
Niyonzima Olivier Sefu
Mutsinzi Ange
Nova Bayama
Nshuti Dominique Savio
Nsengiyumva Idrissa
Nsengiyumva Mustapha
Ndayisenga J d’ Amour

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Angel - 20/10/2016 saa 15:57

mwibigirintamba bana nonese.ntihatsinda uwabikoreyemurekegupfubusa.football sintambara.
Kanda hano umusubize

Angel - 20/10/2016 saa 15:48

mwese murapfa ubusa azajyahatsinda urushundi.
Kanda hano umusubize

hakizimana john - 15/10/2016 saa 11:15

savio aracyarimuri rayor sport manishimwe yavuyemuri Apr
Kanda hano umusubize

piwa - 4/10/2016 saa 20:55

rayon sport aka baranyiba fc tubarusha gukina ntimwatsinda APR kbsa mutuze rwose
Kanda hano umusubize

olivier - 3/10/2016 saa 07:01

Ariko APR ni uwuhe musirikare ukiyikinamo usibye gukabya ahubwo ni abasivile gusa igura. Iheruka gukinamo abasirikare kera ku bwa ba Pompadou. Gukina muri APR ntibitanga étiquette y'ubusirikare. Ikindi ntuzongere gutukana wita abantu imbwa. Mujye mufanana ubwenge.
Kanda hano umusubize

Karegeya Pascal - 2/10/2016 saa 07:31

Tugomba Ku Yakaosora2
Kanda hano umusubize

NUWAYO Bertin - 2/10/2016 saa 10:47

ego musarayon izabikora
Kanda hano umusubize

KUBWIMANA JEANDEDIUE - 3/10/2016 saa 07:07

NJYEWE NKUMUFANA WA REYO NIFUJE KO MWAGARUKA KUKO GUHEMUKIRANA NTACYO BIMAZE
Kanda hano umusubize

dukuze - 1/10/2016 saa 13:58

rayon turabamaze KBS ikipe niyi twice udukipe
Kanda hano umusubize

chamuas claude - 1/10/2016 saa 19:52

bariya bose muzabona yve gusa ,kandi mwibukeko muri abacivil ,ntago intare nimbwa byahangana murabizi
Kanda hano umusubize

dukuze - 2/10/2016 saa 16:29

ntukirate ntacyo wambaye wamuswawe rayon turakomeye cyane bitavugwa
Kanda hano umusubize

chamuas claude - 1/10/2016 saa 19:53

bariya bose muzabona yve gusa ,kandi mwibukeko muri abacivil ,ntago intare nimbwa byahangana murabizi
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 2/10/2016 saa 17:54

reka gutukana intare ni nde imbwa ni nde ko mbona habaho gutsindwa 4goals abandi 3goals.
Kanda hano umusubize

dukundane yannick - 1/10/2016 saa 10:04

ahonisawa ibinu ndumv'aruburyohe!
Kanda hano umusubize

dukuze - 2/10/2016 saa 13:59

warasaze twe turashwanyanguza Mani waribeshye
Kanda hano umusubize

innocent - 3/10/2016 saa 15:21

Reka gutukana football sintambara naho ntatare n'imbwa muri sport wowe uri beshya sinzi niba uri muzima banza ujye kwa muganga umenye ikibazo ufite.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X