Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Imyambarire iteye isoni y’abanyarwandakazi bakina volleball itangiye gukosoka

Nyuma y’aho mu minsi yashize hasohotse inkuru, abanyarwanda batandukanye banenga cyane imyambarire y’abategarugori bakina umukino wa volleyball, ko idakwiriye umunyarwandakazi, ubu amwe mu makipe ya hano mu Rwanda yatangiye kugaragaza ko bitari bikwiye, ndetse akaba yatangiye no guhindura iyo myambarire.

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority y’abategarugori akaba ariyo yaje ku isonga, ibimburira andi makipe kwambika abakinnyi bayo umwambaro udakojeje isoni umunyarwandakazi nk’uko byari bisanzwe. Iyi myambaro mishya rero yo ikaba ishobora guhisha ubwambure ndetse ikanatuma umwari cyangwa umutegarugori uyambaye abohoka agakina atikanga ko abamureba abakoza isoni cyangwa bakabona ingano y’igitsina cye.

Mu nkuru yari yabanje yamagana iyi myambarire idakwiye, abagabo bamwe binubiraga uburyo abagore babo bakina umukino wa volleyball bambara biteye isoni ku buryo n’abana babo ubwabo babigiraho ikibazo.

Kanda hano usome inkuru yabanjirije iyi

Ibi rero abatari bake bakaba bashimye ko ari urugero rwiza ndetse banasaba n’andi makipe y’abari n’abategarugori yakagombye kureberaho, nabo bakabasha kwambika abakinnyi babo umwambaro utambura agaciro umunyarwandakazi uwambaye, bityo umuco nyarwanda ugakomeza kubungwabungwa.

Francine Andrew MUKASE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwumukiza david - 14/06/2016 saa 23:31

ngewe ndabagaya kbsa!bahindure tugaruke kumuco nyarwanda!
Kanda hano umusubize

uwumukiza david - 14/06/2016 saa 23:23

bisubireho!ababitegura barebe icyogukora tugaruke kumuco
Kanda hano umusubize

Adeline - 13/06/2016 saa 18:09

Ngo wirangirijeho noneho wowe urarenze gsa pole nyine amaso ararya munda hakayura.
Kanda hano umusubize

Gaju - 7/06/2016 saa 17:28

Hhhhhhh. Nibyo c?? Ihangane wari Wakabije kurangara
Kanda hano umusubize

Gaju - 7/06/2016 saa 17:25

Hhhhhhhhh, Ngo ngwiki?? Ark igitsina gabo kirakabya kweri. Ark knd Ababambika Mwagize neza
Kanda hano umusubize

Cyamatare - 7/06/2016 saa 14:49

good! uziko rimwe narindi muri entrenement i huye muri UNR, nkavayo nirangirijeho kabiri man? ibaze nk'umwana wanjye na we arimwo?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X