Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

"Intsinzi turayikorera kandi turayiharanira."-Minisiri Uwacu Julienne

Ubu ni butumwa Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne ya butanze ubwo hasozwaga irushanwa ry’amagare ryaberaga mu Rwanda, umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukana tour du Rwanda 2016 ikaba ari inshuro ye ya 2 yari yegukanye Tour du Rwanda nyuma yo kuyegukana mu mwaka wa 2014.

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne ubwo yasozaga iri rushanwa ry’amagare ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda mu ijamborye yagejeje ku banyarwanda bose yavuze ko intsinzi y’abanyarwanda igihe cyose ikorerwa kandi ikaba iharanirwa.

Aha Minisitiri Uwacu akaba yashimangiyeye ijambo nyakubahwa Perezida Kagame aherutse kugeza ku badepite bashya baherutse kurahira kuri uyu wa 18 Ugushyingo ubwo mu ijamborye yavuze ko umuntu ataba ahuzagurika ngo narangiza agere ku bikorwa by’iterambere.

Minisitiri Uwacu yagize ati: "Ibi bihembo mubona u Rwanda rugeraho rubiterwa n’uko rukora cyane kuko nk’uko nyakubahwa Perezida Kagame aherutse kuvuga ntabwo waba uhuzagurika ngo nurangiza uzagere ku iterambere, bityo ni yo mpanvu mubona u Rwanda duhora duhabwa ibikombe ni uko dukora cyane, n’iyi ntsinzi ya Varens Ndayisenga ikaba ituruka ku kuba yarakoze cyane kandi akaba ya ranabiharaniye."

Min Uwacu yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza gutera inkunga abakinyi b’amagare dore ko bamaze kwereka amahanga ko bashoboye.

Min Uwacu Julienne yashoje ashimira by’umwihariko umunyarwanda Valens Ndayisenga wahesheje ishema abanyarwanda kuko haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda, ndetse n’abandi bakinyi b’abanyarwanda bose bitabiriye iri rushanwa, akaba yanabijeje ko nka minisiteri ayoboye ifite munshingano zayo Siporo ko bazakomeza ku baba hafi kandi bakarushaho kubaha ubufasha bwose bushoboka, ndetse ko hari n’ibihembo bari buhabwe abakinnyi b’amagare bo mu Rwanda nk’ishimwe.

Iri rushanwa ryazengurukaga igihugu rikaba ryegukanwe n’umunyarwanda Valens Ndayisenga, akaba aryegukanye ku nshuro ye ya kabiri, ariko agace gasoza ko kuzenguruka Kigali kakaba kegukanwe n’umusore wo mugihugu cya Eritrea witwa OkubamariamTesfomo .

Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Dimintion Data ubu atwaye iri rushanwa ahigitse ibihangange bya Eritrea ndetse na bagenzi be b’abanyarwanda bahabwaga amahirwe mbere y’uko iri rushanwa ritangira.

Ndayisenga Valens iri siganwa yaryirutse amasaha 21 iminota 15 n’amasegonda 21 naho Eyob Metkel umunya Eritrea we aba uwa kabiri akoresheje amasaha 21 iminota 16.

Valens yegukanye tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri kuko no mu mwaka wa 2014 yaryegukanye ndetse ari nawe munyarwanda wa mbere wayegukanye bwa mbere kuva yaba mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.

Eyob Metkel wo muri Eritrea unakinana na Valens mu ikipe imwe ni we wamukurikiye ku mwanya wa kabiri. Ikipe ya Dimantion Data Valens akinira ni nayo ibaye iya mbere iza imbere y’ayandi yose.

Mugisha Samuel umunyarwanda w’imyaka 18 ni we wahize abandi mu kuzamuka ndetse yanabiherewe igihembo.

Dore uko urutonde rwari rumeze mu gace kanyuma ka 7 arinako kasozaga iri rushanwa.

1 OKUBAMARIAM Tesfom Eritrea 2:43:21
2 EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka ,,
3 NDAYISENGA Valens Dimension Data for Qhubeka 0:03
4 GEBREIGZABHIER Amanuel Dimension Data for Qhubeka 0:19
5 AFEWERKI Elyas Eritrea ,,
6 RUGG Timothy Lowestrates.ca 0:41
7 ARERUYA Joseph Club Les Amis Sportifs De Rwamagana 0:54
8 GOLDSTEIN Omer Cycling Academy Team ,,
9 BUSSARD Dimitri Suisse Meubles Descartes 0:58
10 PAROZ Justin Suisse Meubles Descartes ,,
11 BURU Temesgen Ethiopia ,,
12 WACHENDORF Brett Lowestrates.ca ,,
13 KANGANGI Suleiman Kenyan Riders Downunder ,,
14 RUHUMURIZA Abraham Rwanda ,,
15 BENEKE Calvin South Africa 1:01
16 HATEGEKA Gasore Rwanda ,,
17 HAYLAY Kbrom Ethiopia ,,
18 UWIZEYE Jean Cloude Club Les Amis Sportifs De Rwamagana 1:05
19 BYUKUSENGE Nathan Rwanda 1:08
20 HAYLEMARYAM Kibrom Teklebrhan Ethiopia 1:17
21 FOSING Robert SNH Vélo Club 2:54
22 HAMZA Abderrahmane Mehdi Algeria 3:06
23 NSENGIMANA Jean Bosco Stradalli – Bike Aid 3:19
24 BYUKUSENGE Patrick Club Benediction de Rubavu ,,
25 NDUWAYO Eric Rwanda 3:44
26 GEBRESILASSIE Estifanos Kebede Ethiopia 3:47
27 BIRU Goton Mebrahtu Ethiopia 3:49
28 BÜSSER Silvio Suisse Meubles Descartes 3:51
29 LAGAB Azzedine Algeria 3:53
30 TUYISHIMIRE Ephrem Club Les Amis Sportifs De Rwamagana 3:57
31 SLABBERT Wian-David South Africa 3:58
32 KAREGEYA Jeremie Club Benediction de Rubavu 4:03
33 UWIZEYIMANA Bonaventure Dimension Data for Qhubeka 4:09

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mihigo - 21/11/2016 saa 13:53

Minister, Aba basore bacu mumukino w'Amagare bakoresha Ingufu Nyinshi! ariko ibihembo bahabwa Rwose mugerageze kongera agaciro kabyo! mubyongere, byibuze umuntu azave mumukino afite icyo yakuyemo! ikindi turagusaba kwegera umukinnyi Hadi Janvier , UKAMUGANIRIZA , ukumva impamvu yavuye burundo mumukino wa magare! byadushimisha ubashije kumugarura!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X