Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Irushanwa ryitiriwe Gisembe niryo ryashoje ibikorwa byo kwibuka abari aba sportif bazize genocide

Abakinnyi ndetse n’abayobozi b’imikino yose ikinirwa mu Rwanda bifatanije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 abari aba sportif bazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Igikorwa cyateguwe kubufatanye na Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC), komite olimpike mu Rwanda, na federation z’imikono itandukanye kuwa 3/6/2016, kigasozwa n’amarushanwa y’imikino itandukanye ikinirwa hano mu Rwanda yabaye kuva kuwa 4-19/6/2016 kuri stade Amahoro I Remera, iyi mikino yasojwe n’irushanwa ryitiriwe Gisembe “Gisembe memorial tournament”, wahoze akina basketball, akaza guhitanwa na genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abitabiriye ikigikorwa bibukijwe byinshi bijyanye n’inshingano bafite. Bwana Robert BAYIGAMBA, President wa komite olimpike mu Rwanda, yibukije ko ubundi umuntu ufite ubumuntu arangwa no kubaha, akiyubaha, akubaha abandi ndetse akubaha n’amategeko. Ibi akaba aribyo bituma aba sportif ba none bafite inshingano zo kuzirikana bagenzibabo bazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakabaha icyubahiro bakwiye ndetse bakanaharanira ko ibyabaye bitazongera.

Yabibukije kandi ko zimwe mu ndangagaciro z’umu sportif harimo ibikorwa by’indashyikirwa, kugira intumbero ndetse n’ubworoherane.

Ashimira cyane amwe mu mafederatio akomeje kwitwara neza no guhesha ishema igihugu, anabizeza ubufatanye mu bikorwa bigamije iterambere.

Bamwe mu bayobozi b’imikino itandukanye nabo bagize ubutumwa bagenera abo bayobora, bujyanye n’iki gikorwa.

Bwana Dr. David HAKIZIMANA, President wa federation ya taekwondo mu Rwanda asoza irushanwa ryitiriwe kwibuka rizwi ku izina rya “Rwanda taekwondo genocide memorial tournament” yagize ati “iri rushanwa rishingiye ku mateka y’igihugu cyacu, ridufasha kuzirikana no guha agaciro abazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko aba sportif”. Akaba yaraboneyeho gusaba abakina taekwondo gukomeza kwesa imihigo, barangwa n’umuco wo kwiyubaha no guharanira intsinzi, kandi bakomeza no kuzirikana bagenzi babo b’aba sportif bazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Bwana Paul BITOK, ni umutoza wikipe y’igihugu ya volleyball, akaba n’umuhuza bikorwa w’irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa volleyball bazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Aganira n’itangazamakuru yatangaje ko iri rushanwa ririho nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa ku banyarwanda ndetse n’abanyamahanga ku byabaye mu Rwanda mu 1994, ndetse hanaharanirwa ko ibyabaye bitazongera, haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.

Iri rushanwa rero akaba ari n’uburyo bwiza bwo gusangira n’amahanga ubunararibonye.

MUTOKAMBALI Moise, ni umutoza w’ikipe y’igihugu ya basketball, akaba n’umwe mu bategura bakanakurikirana irushanwa ryitiriwe Gisembe “Gisembe memorial tournament”. Yatangajeko Gisembe amazina ye yari NTARUGIRA Emmanuel Gisembe, akaba yarakiniraga ikipe ya Espoir, akaza guhitanwa na genocide mu 1994. Moise akaba abona uyu ari umwanya mwiza wo kwibutsa abakinnyi kugira ishyaka, bakomeza imihigo bagenzi babo batabashije kwesa kubera kuvutswa ubuzima muri genocide yakore we abatutsi mu 1994.

Muri iri rushanwa kandi hagiye hatumirwa mo amakipe aturutse mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda na Kenya. Bakaba batangaza ko ubu ari uburyo bwiza bwo kwifatanya n’abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’imikino bose mu gikorwa cyo kwibuka bagenzi babo bazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakaboneraho no kwipima ngo barebe urwego bagezeho mu mikinire yabo.

Francine Andrew Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X