Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa APR FC usimbura Kanyankore Gilbert

IKipe ya APR FC yatangaje ko Jimmy Mulisa ari we mutoza wayo mukuru wo gusimbura Kanyankore Gilbert Yaounde wirukanwe muri iyi kipe ya gisirikale ifite igikombe cya shampiyona iheruka.

Nk’uko amakuru agaragara ku rubuga rw’iyi kipe abigaragaza, Jimmy Mulisa wakiniye APR FC kuva 2002-2005, yeretswe abakinnyi ba APR FC kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2016.

Tariki 26 Nyakanga 2016 ni bwo ikipe ya APR FC yarekanye ku mugaragaro Kanyankore Gilbert Yaounde nk’umutoza mukuru w’iyi kipe ariko ku wa Gatatu tariki 7 Nzeri 2016 ni bwo ubuyobozi bw’iyi kipe bweruye bukavuga ko uyu mugabo atakiri umukozi wabo.

Kuva icyo gihe bamusezerera kugeza ubu, iyi kipe yatozwaga na Rwasamanzi Yves wari wasinye muri iyi kipe nk’umutoza wungirije.Rwasamanzi yahise afata ikipe ayihesha igikombe cy’irushanwa ryari ryateguwe n’umujyi wa Kigali batsinze AS Vita Club igitego kimwe ku mukino wa nyuma.

Mulisa Jimmy yari asanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akabifatanya no kuba umuyobozi wa Tekinike wungirije muri FERWAFA, imyanya ibiri yabonye ubwo yari akubutse mu ikipe ya Sunrise FC mu mpera za 2015.Uyu yageze mu mwuga w’ubutoza nyuma yo gusoza umupira w’amaguru mu ikipe ya T-Team yo muri Malaysia (2014).

Jimmy Mulisa wavutse mu mwaka wa 1984 taliki ya 24 z’ukwezi kwa kane, ubu afite imyaka 32. Mulisa yakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi ndetse yanakiniye n’ikipe y’igihugu imikino 37.

Ubutumwa buri ku rubuga rwa APR FC buvuga ko Mulisa yashimiye cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamugiriye ikizere bakamuha gutoza ikipe nka APR FC .

Yagize ati: “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC ku cyizere mungiriye. Ndabashimiye cyane.”

APR FC ayisanze ku mwanya wa mumani (8) n’amanota umunani ifite mu mikino ine ya shampiyona imaze gukina n’ibirarane bibiri (2).Mulisa bivuze ko atangira kwiyereka abafana ba APR FC ubwo iyi kipe izaba yakira FC Etinncelles kuri uyu wa Gatandatu.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umuhire claudine - 30/11/2016 saa 09:12

Turamwishimiye azabikora cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X