Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kanyankore Yaoundé na Eric Nshimiyimana birukanwe mu ikipe y’igihugu badatoje umukino n’umwe

Nyuma y’umunsi umwe gusa bashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bagomba kwitabira imyitozo yo gutegura umukino uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Ghana, umutoza Kanyankore na Eric birukanwe bamaze kwerekwa imiryango isohoka mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Kanyankore Gilbert Yaoundé na Eric Nshimiyimana bari bagizwe abatoza b’Amavubi birukanwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) nyuma y’iminsi ine yonyine bahawe iyo mirimo.

Ibi bibaye kandi nyuma y’umunsi umwe gusa bashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 26 bazategura umukino uzahuza u Rwanda na Ghana.

Aya makuru yemejwe na Kayankore aho yavuze ko we na Mugenzi we Eric Nshimiyimana bahamagawe n’ubuyobozi bwa MINISPOC bubabwira ko batakiri abatoza b’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, ngo kuko hagiye gushakwa abandi.

Biravugwa ko aba bagabo birukanwe bazira kuba barahamagaye ikipe y’igihugu hagendewe ku marangamutima, hakaba hari abakinnyi bahamagawe batabikwiye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Isaie - 23/08/2016 saa 20:21

Nibagende bari bigaragaje hakiri kare amarangamutima bagaragaje ntacyo yari kuzageza ku ikipe y'igihugu.
Kanda hano umusubize

jean claude - 24/08/2016 saa 16:49

yewe naremeye,mbegabatoza! ubwoc kobaribabikoze kuriya bataramara mwigihe, iyobakiza kubareka bakamaramo byibura amezi 2 ntibari kuzajya baterura APR yose naba benceri? gusa uwo numukunzi w'amavubi wabyamaganiye kure murakoze.
Kanda hano umusubize

cyane - 23/08/2016 saa 18:32

Narabivuze ko ikibazo cya mbere atari umutoza. Nta système tugenderaho mu mikorere yacu mu nzego hafi ya zose. Trial and error ntaho izatugeza pe! Nagire vuba yongere acange amakarita; ubanza za butuyu ari zo ziri hejuru gusa. Amaturufu ashobora kuba yibereye hasi kabisa!
Kanda hano umusubize

tenny - 23/08/2016 saa 13:09

Hhhhhh nonese uvugako batoranije abakinnyi badakwiye cg badashoboye ashingikucyi?ese uwobazazana nibobazamuhitiramo abakinnyi?impamvutudatera imberenukubera guhitamo abakinnyi bashaka atarabo umutoza abonamo ubushobozi?uwabirukanye bamuhe akazi abatoze
Kanda hano umusubize

Mpazimpaka - 23/08/2016 saa 12:20

Ariko nakazi kumutoza muranze mu nanije ruhago mu rwanda ntabwo aricyo bazize harikibyihishe nyuma. Mujya kubaha kazi mwari mwabashishoje nizereko mudatanga idishyi nizereko batabaye abana babanje gusinya amasezerano naho bundi burayaha tinyaka mwemerenye mu mategeko niko bimeze usibye iwacu llllll ariko caf na fifi najye ndi mwa avocot sportive bazanyitaze
Kanda hano umusubize

Mpazimpaka - 23/08/2016 saa 12:19

Ariko nakazi kumutoza muranze mu nanije ruhago mu rwanda ntabwo aricyo bazize harikibyihishe nyuma. Mujya kubaha kazi mwari mwabashishoje nizereko mudatanga idishyi nizereko batabaye abana babanje gusinya amasezerano naho bundi burayaha tinyaka mwemerenye mu mategeko niko bimeze usibye iwacu llllll ariko caf na fifi najye ndi mwa avocot sportive bazanyitaze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X