Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kenya na Misiri bikuye muri Tour du Rwanda 2016

Mu gihe hasigaye iminsi ibiri ngo Tour du Rwanda itangire, ikipe y’igihugu ya Misiri n’iya Kenya zamaze kumenyesha abategura iri siganwa ko batazitabira kubera impamvu z’ubushobozi hazakina amakipe 15.


Tour du Rwanda, izaba ikinwa ku nshuro ya munani ari mpuzamahanga, iratangira kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016, hakinwa agace kabanza “Prologue” ka Km 3,3 bazenguruka kuri stade Amahoro.

Muri Kanama 2016 nibwo Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryari ryatangaje amakipe 17 azakina Tour du Rwanda harimo ikipe ya Misiri yari yasiganwe no mu 2015.

Mu mpera z’Ukwakira, FERWACY yatangaje ko hari amakipe atazitabira nka Tirol Cycling Team yo muri Autriche na Sharjah Cycling Team yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu asimbuzwa iya Kenya na Cameroun.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo ubwo hatangazwa amazina y’abakinnyi bazasiganwa muri Tour du Rwanda, Misiri na Kenya nabo batanze amazina.

Bayingana Aimable uyobora FERWACY yagize ati: "Misiri bavuze ko ari ukubera ikibazo cy’amikoro naho Kenya ngo ni impamvu zitabaturutseho."

Kimwe n’andi makipe abiri yari yavuyemo mbere yavugaga ibibazo by’ubushobozi. Mu bakinnyi batanu ba Misiri batangiye Tour du Rwanda 2015, Shawky Islam niwe wenyine wasoje.

Ni ku nshuro ya kabiri, Misiri yikuye muri Tour du Rwanda nyuma y’isiganwa ryo mu 2014 bavuze ko batinyaga icyorezo cya Ebola cyari cyugarije Afurika. Batangaje ko batazakina hasigaye ibyumweru bibiri. Ibihugu 18 nibyo bimaze gusiganwa bihagarariwe n’abakinnyi 84.

Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 2009, Umunya Tanzania agiye gusiganwa muri Tour du Rwanda (Laizer Richard ukinira Bike Aid), Umunya Phillipines (Navarra Junrey Janjan, Dimension Data), New Zealand (Morgan Smith na Nick Miller, Kenya Riders Downunder) n’Abanya Israel (Goldstein Omer na Hadari Zohar, Cycling Academy Team).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nsengiyumva charles - 16/11/2016 saa 14:19

nibyiza amakuru nkaya kuyatugezaho kare
Kanda hano umusubize

muhawenimana pascal - 11/11/2016 saa 17:13

abafana ba tour du rwanda twabasabako.muzakoresha technic nimbaraga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X