Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kiyovu Sport yabaye insina ngufi kugeza n’aho inagirwa na Gicumbi FC iyisanze iwayo

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukwakira 2016, ikipe ya Kiyovu Sport yagaragaje koi maze kuba insina ngufi buri wese ayuraho agaca urukoma, aho yanyagiriwe mu rugo n’ikipe Gicumbi FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wakinirwaga i Nyamirambo ku kibuga cya Mumena.

Ni umukino ikipe ya Kiyovu Sport itibonyemo cyane bigendanye n’ibitego yatsinzwe mu buryo bukurikiranye dore ko byatangiye ku munota wa karindwi (7’) Rutayisire Egide atsindira Gicumbi FC igitego cya mbere. Gusa Kiyovu Sport yari imbere y’abafana bayo yaje kugarura umwuka ku munota wa 34’ ubwo Bigirimana Blaise yishyuraga igitego cyatumye amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Ku munota wa 64’, Mudeyi Suleiman yagaruye umutima w’abatuye i Gicumbi atsinda igitego cya kabiri mbere yuko Rutayisire Egide atsinda igitego cya gatatu cya Gicumbi FC. Nyuma y’iyi minota ikipe ya Kiyovu Sport nta kintu yakoze cyari kuyigarurira ikizere kuko Gicumbi FC yakomeje kuyitesha umutwe binarangira ku munota wa 82’ Muhumure Omar ashyizemo igitego cy’agashinguracumu cyanarangije umukino muri rusange.

Ubu ikipe ya Kiyovu Sport iracyafite amanota atatu (3) mu mikino itatu imaze gukina kuko yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 3-0 ku munsi wa mbere wa shampiyona , itsinda Amagaju FC ibitego 3-2 ku munsi wa kabiri mbere yo kunyagirwa na Gicumbi FC.

Gicumbi FC iragira amanota ane (4) kuko yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-2 ku munsi wa mbere wa shampiyona, inganya na APR FC igitego 1-1 ku munsi wa kabiri mbere yo kwihaniza Kiyovu Sport kuri uyu wa Gatandatu.

Undi mukino wari uteganyijwe kuri uyu munsi warangiye ikipe ya Bugesera FC iguye miswi na Espoir FC banganya ubusa ku busa mu mukino wakiniwe i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Umukino wa Sunrise FC na FC Marines wari kubera ku kibuga cya Kicukiro ntiwakinwe ahubwo wimuriwe mu karere ka Nyagatare kuri iki Cyumweru.

Mu mikino ikomeye iteganyijwe kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports irakira AS Kigali kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku gicamunsi.

Imikino yamaze kurangira:

APR FC 3-1 Mukura Victory Sport

Kiyovu Sport 1-4 Gicumbi FC

Bugesera FC 0-0 Espoir FC

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2016

Sunrise FC vs FC Marines (Nyagatare, 15h30’)

Pepiniere FC vs Kirehe FC (Ruyenzi, 15h30’)

Etincelles FC vs FC Musanze (Stade Umuganda, 15h30’)

Amagaju FC vs Police FC(Stade Huye, 15h30’)

Rayon Sports vs AS Kigali (Stade ya Kigali, 15h30’)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X