Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

ku nshuro ya 10 U Rwanda rugiye kwakira imikino ihuza ingabo zo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba

U Rwanda rugiye kwakira imikino ihuza ingabo zo mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Iyi mikino n’iserukiramuco bizaba bibaye ku nshuro ya 10 bizatangira ku itariki 7 Kanama 2016 kuri Sitade Amahoro. Imikino ifite insanganyamatsiko igira iti" Turi umwe mu cyerekezo kimwe mu mikino n’umuco bihuza Ingabo z’Umuryango wa EAC, 2016 "

Icya mbere iyi mikino igamije si ukurushanwa ahubwo ni ugushimangira ubusabane no gufatanya hagati y’Ingabo zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba. Ikindi igamije ni uguteza imbere impano mu mikino ziri mu basirikare hamwe n’umuco mu bihugu bya EAC.
Abarenga 500 ni bo bazitabira iyi mikino izabera mu Rwanda.

Rene Ngendahimana Lt Col Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko Imikino izakinwa ari Umupira w’amaguru n’iy’amaboko harimo Handball, Netball na Basketball hamwe no gusiganwa (Cross Country). Iyi mikino izabera kuri Sitade Amahoro hamwe no kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo na Sitade ya Kicukiro. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

Iyi mikino n’iserukiramuco bihuza ingabo zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba byatangiye kuva mu mwaka wa 2005 ubwo imikino ya mbere yaberaga i Kampala mu gihugu cya Uganda. Iyi mikino iba buri mwaka hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye ya EAC mu bya gisirikare. Aya masezerano agena uburyo ingabo zo muri ibi bihugu zifatanya mu mikoranire, mu guhanahana amakuru hamwe no guteza imbere ubusabane mu muco na siporo.

Rene Ngendahimana Lt Col Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda yaboneyeho gutumira abashyitsi bose bo mu bihugu bya EAC, abaha ikaze mu Rwanda!

JPEG - 40.4 kb
Rene Ngendahimana Lt Col Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/07/2016 saa 17:41

twishimiye ubwo bufatanye bwihugu byacu bakomerezaho nubumwe bwa africa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X