Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kwizera Olivier yasezerewe muri APR FC ariko biracyamubereye ihurizo rikomeye

Nyuma y’uko uwahoze ari umuzamu w’ikipe ya APR FC Kwizera Olivier abuze ibyangombwa bimujyana muri Afurika y’Epfo, kuri ubu yamaze gusezererwa ku mugaragaro muri iyi kipe ya gisirikare, ariko ikimubereye ihurizo ni uko indi kipe yose yashaka kumusinyisha amasezerano itemerewe kumusinyisha ay’igihe kirenze umwaka umwe gusa.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver nyo Kwizera wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yahawe ibaruwa imusezerera muri APR FC hatitawe ku kuba yari agifitemo amasezerano, ariko nanone ngo nta kipe yemerewe kujyamo aka kanya ngo ahite asinyamo amasezerano y’umwaka urenze umwe bitewe n’amasezerano APR FC ifitanye na Vision FC kuko ari iyo yamutije muri APR FC.

Yagize ati:"Nta kindi kuko yamaze guhabwa uburenganzira bwo kujya mu ikipe ashaka mu gihe cy’umwaka umwe.Yari asigaje umwaka umwe muri APR. APR rero kuko yashatse umuzamu Mvuyekure Emery kuko bari bazi ko azajya(Kwizera) muri Afurika y’Epfo, ubwo rero yamuhaye uburenganzira, yajya muri Afurika y’Epfo, yajya mu ikipe iyo ariyo yose yindi ni uburenganzira bwe.’

’Nuko yari asigaje umwaka umwe muri APR kubera ko umukinyi w’umutizanyo (Umukinnyi APR FC yatijwe na Vision FC), buri uko yongereye amasezerano rero APR FC igomba kuvugana na Vision , ntabwo rero yamurekura mu gihe yajya mu ikipe yindi gusinyamo imyaka myinshi kandi Vision ariyo imufiteho uburenganzira."

Kazungu Claver akomeza avuga ko ikipe yose yagura Kwizera Olivier nta kintu APR FC yasaba kuko icyo bashaka nuko atasinya umwaka umwe mu yindi kipe naho ubundi ngo ajye mu ikipe ashaka, imuhembe umushahara ashaka.

Gusa ku ruhande rw’umukinnyi bigaragara nk’imbogamizi ku ikipe yose yakenera kumukinisha imyaka irenze umwe kuko byasaba inzira ndende kugira ngo yemererwe gusinya ayo masezerano.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyonagize ephrem - 7/08/2016 saa 06:44

mukomereze ahomwiru kane nabandi yar umufana wagikundiro
Kanda hano umusubize

Kamanzi Frank - 5/08/2016 saa 10:22

Ubwo ndabizi igitekerezo cyanjye murakiniga ariko abita abandi Abaswa b'abanyagitugu bose kirakirwa.
Kanda hano umusubize

Kamanzi Frank - 5/08/2016 saa 10:10

Abafana ba APR FC ntimugire impungenge zibyo musoma mubitangaza makuru kuko ababyandika tuzi abo aribo,ntabwo iyikipe yanga abana b'u Rwanda uretse ababiyitwerera,iyo ibagumanye byitwakwica impano yabo,yabarekura kandi babisabye cg ibasimbuje abandi bikitwa kubirukana,ese izindi zo ntabozarekuye?abamaze kuregwa muri FIFA,imigabo n,imigambi y,ikipe ntikwiye kureberwa mugusebya izindi.
Kanda hano umusubize

Mupenzi claude - 5/08/2016 saa 09:00

Ariko mujye mumenya gushyira mugaciro,nonese umugabo yasezeye ikipe avugako agiye muri South Africa iramwemerera imuha nibyangombwa ngo ajye kugerageza amahirwe ye,none biranze byanga ikipe yaraguze abandi bamusimbura kandi mwarabibonye ab yivugira kuri TV imwe yahano mugihugu none iyo APR yagowe ninayo yabyishese?nibabyapfuyese yegereye ikipe baraganira birananirana?
Kanda hano umusubize

Mupenzi claude - 5/08/2016 saa 09:00

Ariko mujye mumenya gushyira mugaciro,nonese umugabo yasezeye ikipe avugako agiye muri South Africa iramwemerera imuha nibyangombwa ngo ajye kugerageza amahirwe ye,none biranze byanga ikipe yaraguze abandi bamusimbura kandi mwarabibonye ab yivugira kuri TV imwe yahano mugihugu none iyo APR yagowe ninayo yabyishese?nibabyapfuyese yegereye ikipe baraganira birananirana?
Kanda hano umusubize

J.CLAUDE - 4/08/2016 saa 22:30

NDUMUFANA WA APR.FC ARIKO BIRABABAJE IBYO KWIZERA YAKOZE BAMUHEMBYE KUMWIRUKANA BAMUSUZUGUYE? REKAMWIBWIRIYE YIHANGANE
Kanda hano umusubize

ni-theo- - 4/08/2016 saa 16:42

niba-oriviye-mumwirukanye-nkabafana-turigira-mubareyo-turabaefana-bomukarere-kakirehe
Kanda hano umusubize

obed - 4/08/2016 saa 13:07

aperi yarahemutse
Kanda hano umusubize

kamana - 5/08/2016 saa 08:43

Hakomeje kugaragara ubuswa bukabije mu micungire ya contract. Niba iyo Vision FC imufiteho uburenganzira, APR yari kuvuga ko imusubije Vision. Naho niba ahawe release letter, ubwo yemerewe kujya aho ashaka. Otherwise igitugu n'amanyanga ntaho byageza ruhago y'u Rwanda.
Kanda hano umusubize

Mupenzi claude - 5/08/2016 saa 09:04

Maze rero mwemwiyita abafana ba APR i kirehe biragaragara abomuribo kandi APR ntikangwa nibyo rwose munyaruke mujye ahomushaka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X