Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Masudi yasinyiye gutoza Rayon Sports mu myaka 3

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma yaraye yongereye amasezerano muri iyi kipe, aho yahawe imyaka itatu, kugira ngo akomezanye n’iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika (CAF Confederation Cup 2017).

Masudi Djuma yashyize umukono ku masezerano kuri uyu wa Gatandatu, aho intego z’ikipe harimo igikombe ndese no kwitwara neza muri CAF Confederation Cup.

Uyu mugabo w’imyaka 39, wari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abato y’u Burundi, yageze muri Rayon Sports mu Ugushyingo 2015, aho yari aje kungiriza Ivan Minnaert, maze ahabwa amasezerano y’imyaka 2.

Ubwo uyu mubiligi yerekezaga muri AFC Leopards, Masudi Djuma yahawe Rayon Sports kuva ku munsi wa 13 wa shampiyona, kugeza irangiye bari ku mwanya wa kabiri ndetse anayifasha kwegukana igikombe cy’amahoro.

Ni umutoza umaze kumenyera umupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko yahageze mu 1998, agakinira APR FC imyaka ibiri, mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports.

Mu 2003 ni bwo yerekeje muri Rayon Sports maze 2004 batwara shampiyona ubwo batozwaga na Kayiranga Baptiste, nyuma ava muri iyi kipe yerekeza mu gihugu cya Seychelles, mbere yo kugaruka mu bururu n’umweru mu 2006, agakina umwaka umwe.

Masudi Djuma yaretse gukina ruhago mu 2010 mu ikipe ya Inter Stars agana mu butoza, aho kugeza ubu afite Licence B ya CAF yabonye mu 2013.

Rayon Sports ni yo kipe yabereye umutoza mukuru guhera muri Gashyantare 2016, dore ko ahandi yatoje nko muri Inter FC na Inter Star z’i Burundi, yari umutoza wungirije ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abato yatoje mu mwaka ushize.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Cleophas Ndutiye - 15/08/2016 saa 08:41

Masudi ni umuntu w'umugabo kbs, sinzi icyo aba rayon bamushakaho gusa njye simusaba bwinshi, icyo musaba nikimwe gusa ni aller retour kugakara n'umweru ibindi ubundi.hhhhhh
Kanda hano umusubize

Cleophas Ndutiye - 15/08/2016 saa 08:40

Masudi ni umuntu w'umugabo kbs, sinzi icyo aba rayon bamushakaho gusa njye simusaba bwinshi, icyo musaba nikimwe gusa ni aller retour kugakara n'umweru ibindi ubundi.hhhhhh
Kanda hano umusubize

Gusi - 14/08/2016 saa 22:20

ndamwemera
Kanda hano umusubize

- 14/08/2016 saa 20:04

UBWOSE NIWE WATUNYE BASUBIRA INYUMA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X