Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Messi yasezeye ku ikipe y’igihugu ya Argentina

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Chile ku mukino wa nyuma wa Copa America, Lionel Messi wari kapiteni w’Argentina, mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, yatangaje ko ahagaritse gukinira ikipe y’igihugu.

Ibi Lionel Messi yabitangaje ubwo ikipe ye yari imaze gutsindwa ku nshuro ya 2 yikurikiranya n’ikipe ya Chile, ku mukino wa nyuma wa Copa America, yaberaga muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika.

Lionel Messi w’imyaka 29, aganira na Televiziyo ya Argentina yagize ati: "Ntabwo ari byo nifuzaga. Gusa kuri njye n’ikipe y’igihugu birarangiye.Nakoze ibishoboka byose, ariko birababaza kudatwara igikombe."
Messi yifashe mapfubyi nyuma yo gutsindwa
Hamwe n’ikipe ya Barcelona akinira, Lionel Messi amaze gutwara ibikombe bya shampiyona 8, na Champions League zigera kuri 4.

Gusa mu ikipe y’igihugu ya Argentina, kabuhariwe Lionel Messi yatwaye umudali wa zahabu mu mikino olempike wonyine.

Iyi yari inshuro ya 2, Argentina itsindirwa ku mukino wa nyuma wa Copa Amerika na Chile, dore ko na 2015 ariko byari byabagendekeye.

JPEG - 59.9 kb
Messi yahawe ikarita y’umuhondo kubera kwigusha mu rubuga rwa mezamu wa Chile

Lionel Messi yagize ati: "Ni inshuro ya 4 dutsindirwa ku mukino wa nyuma, naragerageje. Ni cyo kintu nashakaga kurusha ibindi, ariko simbashije kubigeraho, ubu ndunva byose birangiye."

Uyu mukino wahuje Argentina na Chile, mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, iminota 120, yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 nyuma y’iminota 120.

Argentina yaje gutsindirwa kuri penaliti, aho Messi yahushije penaliti ibanza ku ruhande rwa Argentina, nyuma y’uko na Arturo Vidal, yari amaze kuyitera mu maboko ya Sergio Romero.

JPEG - 54.1 kb
Messi akimara guhusha penarite

Lucas Biglia yaje guhusha indi penaliti ku ruhande rwa Argentina, mu gihe Francesco Silva wari winjiye mu kibuga asimbura, ari we watsinze penaliti ya nyuma yahaye igikombe Chile.

Lionel Messi yatsinze ibitego 5 muri iri rushanwa, byamufashije guca agahigo ka Gabriel Baptista, k’umukinnyi watsindiye Argentina ibitego byinshi, 55.

Ibi bitego 55, Lionel Andrés "Leo" Messi akaba yarabitsinze mu mikino 113 yakiniye Argentina, guhera mu mwaka w’i 2005, nyuma yo kwanga gukinira Espagne.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sylvestre - 28/06/2016 saa 23:02

gusangeweho narababaye ndanarira ariko ntakunditt
Kanda hano umusubize

ishimwe rodirige - 28/06/2016 saa 16:49

messiniyihangane nikobigenda
Kanda hano umusubize

Prosper Burundi - 28/06/2016 saa 21:24

Nyamba Messi Ahisemwo Gusezera Ikipe Nserukiragihugu Ya Algantine Nagend Kuko Vyose Niwe Yabigze Kurirya Penarti
Kanda hano umusubize

MAESTRO - 1/07/2016 saa 00:07

Ntugavuge uko
Kanda hano umusubize

ishimwe rodirige - 28/06/2016 saa 16:32

mesiniyihangane
Kanda hano umusubize

itangishaka zabania - 28/06/2016 saa 15:24

messi numuswa nabwoyakambye guhita afata umwanzuro wokuva mucyipe yi gihungu ni babyabaye nawebitabaho na Ronaldo ya rayihushije
Kanda hano umusubize

Kamwenubusa Eric - 27/06/2016 saa 21:27

Mesi Yihangane Nikobimeze Kuko Ntawusangira Nutabega Abafana Baro Narudo Twimirije Kubona Ivyo Kubera Bose Penariti Ntubaze?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X