Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

MINISPOC ibonye bikomeye ivuguruza ibyo yise ko byitiriwe Minisitiri Uwacu

Nyuma yaho Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda Uwacu Julienne atangarije Inteko ishinga amaregeko ko abatoza b’abanyarwanda badafite ubushobozi bwo gutoza Amavubi, abatoza bakaza kuvuga ko bibabaje cyane ko ngo abatoza b’abanyarwanda bafite ubushobozi ahubwo badahabwa agaciro, kuko hari n’abafite urwego rw’ubumenyi banganya n’abatoza bakomeye iburayi, kuri ubu MINISPOC yashyize hanze itangazo rivuguruza ibyavuzwe mu bitangazamakuru, ngo kuko atari ibyo Minisitiri Uwacu yavuze.

Ibiro bya Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda byafashe umwanya wo gusobanura neza icyo Minisitiri Uwacu Julienne yashatse gusobanura kuko ngo yumviswe nabi kuwa 14 Kamena 2016 ubwo yagezaga ingengo y’imari ya 2016-2017 kuri Komisiyo y’Imari n’Umutungo yo mu Nteko Ishinga amategeko.

Ni nyuma y’uko abatoza batandukanye barimo Eric Nshimiyimana, Cassa Mbungo André na Bizimana Abdul bagaragaje akababaro n’agahinda batewe no kuba basa n’aho bateshejwe agaciro, ndetse na Karekezi Olivier, wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi na we yagaragaje ko atishimiye ibyo Minisitiri Uwacu yavuze.

Eric Nshimiyimana yari yagize ati: "Ibi biba bitangaje. Ese niba yumva nta batoza bari mu Rwanda bashatse n’abakinnyi b’abanyamahanga, kuko abajya mu mavubi nitwe tubatoza, niba nta bushobozi dufite, abo dutoza bo babukurahe?
Nibaza ko hari ibisobanuro byinshi agomba gutanga kugira ngo asobanure neza kiriya gisubizo yatanze, ntibyumvikana.
Nibura iyo atanga impamvu zifatika aheraho avuga ko tudashoboye naho kubivuga gusa si igisubizo rwose.Uwatoza Amavubi wese nta kibazo mbibonamo ariko gusebya bamwe byo sibyo.”

Yakomeje agira ati: “Ubu se njye nakwicara ntari umusirikare, nkavuga ibyo badakora neza cyangwa nkavuga ko batari ku rwego runaka? Oya!. Tureke guca imanza mu bintu tudasobanukiwe neza.”

Ibintu bisa n’aho byari byatangiye kugaragara ko abatoza b’abanyarwanda badahabwa agaciro. Olivier Karekezi we yari yanavuze ko ngo nubwo baha agaciro abanyamahanga baza ntibagire n’igikombe na kimwe bahesha ikipe y’igihugu nyamara batanzweho akayabo.

Yagize ati: "Nyakubahwa minister uwacu Julienne mu byubahiro byanyu igihe cyose gishoboka Nyakubahwa president Paul Kagame ahora adusaba kwigirira ikizere mu byo dukora byose! tukagerageza kwihesha agaciro mu byo dukora byose! numvishe uvuga yuko ntabushobozi umunyarwanda afite bwo gutoza ikipe Nationale nyamara uwo wakigiriye ukamusinyisha miliyoni 200 n’andi arengaho mu myaka 2! utarakuzanira na Cecafa? Ndumva ariwe udafite ubushobozi ahubwo nkaba nagirango mbisabire ku gitecyerezo cyanjye aho gutanga miliyoni zose zikagendera ubusa ntiwafasha abatoza babanyarwanda badadite ubwo bushobozi bakajya kubwiga noneho ejo tukaba nk’ibindi bihugu biri gutozwa n’abenegihugu? urugero:Senegal, Nigeria!.....ibihugu ni byinshi bitakifashisha abatoza baza bakigendera, bakagenda nta nicyo bafashije ibihugu byabo.Murakoze"

Mu itangazo yashyize ahagaragara yongera gusubiramo ibyo Minisitiri Uwacu yatangaje ubwo yari abajijwe n’umudepite impamvu Amavubi aha akazi abatoza b’abanyamahanga batangwaho amafaranga menshi kandi badatanga umusaruro ntibahe amahirwe abatoza bo mu Rwanda ngo nabo babe batsindwa mu gihe runaka ariko bagire ibyo biga.

Mu gusubiza yagize ati: "Kuba rero twarafashe umwanzuro muri politiki yacu ko dukwiye kubaka siporo ishingiye ku Banyarwanda “Abakinnyi” ni ngombwa ko duteza imbere n’abatoza, kuko umukinnyi ntabwo ashobora gutera imbere adafite umutoza. Kugeza ubu abatoza dufite urwego bariho bashobora gutoza amaclubs baranayatoza mu kiciro cya mbere, ndetse dufite n’abo mu kiciro cya kabiri ariko nabo hari urwego batarageraho.

Ndemeranya rwose n’igitekerezo mwavuze cy’uko twafasha abatoza b’Abanyarwanda kugira ngo bagire ubwo bumenyi n’ubuzobere butuma batoza yaba ari mu Gihugu ariko bakajya bajya no hanze bikaba ari no muri ya gahunda yo guteza imbere siporo muri rusange, ntabwo twagarukira gusa ku kureba abakinnyi tutarebye ababafasha. Mu ngengo y’imari yacu rero birateganyijwe ko tuzongera umubare w’abantu bafite ubumenyi mu mikino itandukanye ndetse aho dufite ubumenyi ku banyarwanda rwose twaranabitangiye, ko dukoresha abo abatoza b’abanyarwanda gutoza amakipe yacu; nubwo hari aho tutarashobora kugikemura ariko niho tugana."

Aha basobanuye ko ngo icyo Minisitiri yashakaga kuvuga ngo nubwo abatoza b’abanyarwanda bahari bakeneye kongerererwa ubumenyi, ariko ngo byafashwe uko bitari.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kalisa - 17/06/2016 saa 02:44

Mada bizaza rwose komerezaho,wari wagerageje gucabiranya,ukubita umukukuzo uracunshumuka,ndetse uranagobyora neza, ikibazo nuko afande mbona awuhamije ipoto aho kuwuboneza murushundura!!! Bikubeshyera mama ntabyo wavuze.ubundi abadepite nibo bagombye kukudefanda bagatangaza ko ntabyo wababwiye, Afande we siyasa yanze kabsa arabaguteje.jyewe inama nakugira ubutaha uzabahe ikuzami hamwe na ba rugigana uzatsinda azayitoze maze amazimwe acike.
Kanda hano umusubize

Makon - 17/06/2016 saa 01:27

Ariko uwiyise RUTAHIZAMU ibyo uvuga wabitekerejeho, uriya muzungunwa APR niba ariwe uvuga aza Equipe yayisanze kuwuhe mwanya. Yego nubwo ariwe ufite equipe muri iyi minsi ariko yayisanze nubundi ihagaze nezaniri ku mwanya wambere, bitandukanye nibyiyi nkuru rero
Kanda hano umusubize

rutahizamu - 16/06/2016 saa 13:12

nonese niba championat yaramaze gutwarwa n'umuzungu murumva ibyo minister avuga arari ukuri koko!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X