Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Musanze yikuye mu gikombe cy’Amahoro; La Jeunesse ikomeza idakinnye

Ikipe ya Musanze FC yamaze kwikura mu gikombe cy’Amahoro cya 2016, kubera impamvu zo kutabona amikoro, biha amahirwe ikipe ya La Jeunesse yo gukomeza idakinnye.

Ikipe ya Musanze yagombaga guhangana n’ikipe ya La Jeunesse kuri iki cyumweru, kuri kibuga cyo kuri FERWAFA, ariko iyi kipe ikaba yamaze gutangaza ko itakibonetse.

Bonnie Mugabe ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA, akaba yavuze ko, iyi kipe yamaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko itazabasha kuboneka muri iki gikombe, kubera ikibazo cy’amikoro.

Imikino ya 1/16 kirangiza muri iri rushanwa iraba kuri iki cyumweru, aho kuba ku wa 6, kubera umukino wa gishuti uzahuza Abatarengeje imyaka 20 b’u Rwanda, n’ikipe ya Maroc muri iki cyiciro, mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’i 1994.

Uko imikino itaganyijwe:

1. Police vs Rugende (Mumena, 15h30)
2. Rayon Sports vs Miroplast (Kicukiro, 15h30)
3. Isonga vs Etoile del’est (Rwamagana Police Grounds, 13h00)
4. APR Fc vs United Stars (Stade de Kigali, 15h30)
5. SC Kiyovu vs Intare Fc (Stade Muhanga, 13h00)
6. Espoir vs Gasabo United (Stade Huye, 15h30)
7. Gicumbi vs Pepiniere (Stade Kicukiro, 13h00)
8. Etincelles vs Hope Fc (Ferwafa, 15h30)
9. AS Kigali vs Vision JN (Nyakinama, 15h30)
10. Mukura VS vs Vision Fc (Stade Muhanga, 15h30)
11. Musanze Fc vs La Jeunesse (Ferwafa, 13h00)
12. Sunrise Fc vs SEC Academy (Mumena, 13h00)
13. Bugesera Fc vs Kirehe Fc (Rwamagana Police Grounds, 15h30)
14. AS Muhanga vs Esperance SK (Stade de Kigali, 13h00)
15. Marines Fc vs Interforce Fc (Nyakinama, 13h00)
16. Amagaju Fc vs Rwamagana City Fc (Stade Huye, 13h00)

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X