Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma ya Abdoul Rwatubyaye na Mubumbyi Bernabe ashobora kuba umukinnyi wa Rayon Sports

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga ni bwo amakuru yacicikanaga avuga ko umukinnyi w’umupira w’amaguru hano mu Rwanda Abdoul Rwatubyaye wahoze akinira ikipie ya APR CF yamaze gusinya mu ikipe y’abakeba ya Rayon Sports FC, ibi bikanaba byaje kwemezwa umunyamabanga wa Rayon Sports Olivier Gakwaya.

JPEG - 44.9 kb
Abdoul Rwatubyaye yarangije kuba umukinnyi wa Rayon Sport ndetse anahabwa nomero yari iya Faustin Usengimana

Gusa ibi ntibyarangiriye aho kuko biri kuvugwa ko n’undi mukinnyi wakiniraga APR FC ari we Mubumbyi Bernabe ashobora kuba agiye kuba uwa kabiri ugiye gukinira Rayon Sports.

Amakuru agera ku Imirasire.com aravuga ko uyu musore Mubumbyi Bernabe yamaze kwemeranwa na Rayon Sports kuba yayikinira imyaka ibiri (2) ikamuha miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6.000.000 FRW).

Gusa n’ubwo aya makuru ataremezwa neza, Mubumbyi we avuga ko ibiganiro bimaze iminsi biba hagati ye n’amakipe atandukanye arimo AS Kigali na Rayon Sports bityo ko kuba yasinya muri iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro ndetse ikaba ifite abafana benshi hano mu Rwanda nta kibazo yabigiraho.

JPEG - 139.1 kb
Mubumbyi Bernabe na we ashobora kuba umukinnyi wa Rayon Sports

Mu gihe Mubumbyi yakumvikana na Rayon Sports yaraba abaye umukinnyi wa kabiri iyi kipe ikuye muri APR FC. Gusa uyu Mubumbyi Bernabé we yari ku rutonde rw’abakinnyi 9 b’ikipe ya APR FC iherutse kwirukana. Ibi bikaba bivuze ko kwirukana abakinnyi kwa APR FC byaba bigiye kuba inyungu kuri Rayon Spoerts FC.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/08/2016 saa 05:09

Nitwa,hakuzimana Ildephonse ,reyo Ndakwemera,cyanee Imanishimwe,azabaforopo,muri A,p,r
Kanda hano umusubize

NIYIBIZI APPolinaire - 31/07/2016 saa 13:38

APR irasenyutse,pe! Gusa nsinz,icyo abayobozi bashaka kugeraho nzabandeba.
Kanda hano umusubize

clarisse - 31/07/2016 saa 12:13

Yes rwatwibarutse
Kanda hano umusubize

Habineza Evariste - 30/07/2016 saa 13:40

APR Yararangiye rayon sport oyeee koze ubahereze umusaza
Kanda hano umusubize

Habineza Evariste - 30/07/2016 saa 13:40

APR Yararangiye rayon sport oyeee koze ubaheza
Kanda hano umusubize

nkuranga eugene - 17/09/2016 saa 09:28

rwatubyaye
Kanda hano umusubize

urwanda - 30/07/2016 saa 08:30

icyakora ndumufana was APR ariko uKuntu iyobowe birababaje nigute myugariro nka rwatubyaye bamureka akagenda KALISA nabandi mufatanije kutwichira ikipe mujye muwure mwenyi gutwara igikombe muzamukiye kugitego kimwe ntabwo bishimishije.Murabanje mwanze abanyamahanga none nabanyarwanda mutangiye kubirukana ngomuguze IMANISHIMWE nuwuhe mukinnyi mwakuye muri reyo wigeze agira akamaro usibye NGABO na HARUNA abandi suguhembwa ayubusa? muhame hamwe gasenyi ibayobore njye mvuye kumupia womurwanda.
Kanda hano umusubize

urwanda - 30/07/2016 saa 08:29

icyakora ndumufana was APR ariko uKuntu iyobowe birababaje nigute myugariro nka rwatubyaye bamureka akagenda KALISA nabandi mufatanije kutwichira ikipe mujye muwure mwenyi gutwara igikombe muzamukiye kugitego kimwe ntabwo bishimishije.Murabanje mwanze abanyamahanga none nabanyarwanda mutangiye kubirukana ngomuguze IMANISHIMWE nuwuhe mukinnyi mwakuye muri reyo wigeze agira akamaro usibye NGABO na HARUNA abandi suguhembwa ayubusa? muhame hamwe gasenyi ibayobore njye mvuye kumupia womurwanda.
Kanda hano umusubize

karekezi - 29/07/2016 saa 14:41

Rwatubyaye nawe bari bananiranywe kumvikana na APR.
Kanda hano umusubize

kpko - 29/07/2016 saa 13:37

bariya bana APR yirukanye umupira barawuzi bazize systeme mbi y'APR isubiza abakinnyi inyuma ntibatere imbere. muzaba mureba ukuntu bazaca ibintu muri rayon.
Kanda hano umusubize

- 31/07/2016 saa 11:44

Uvuzeukuriahubworeyoniyoigiyekubikora
Kanda hano umusubize

- 31/07/2016 saa 11:44

Uvuzeukuriahubworeyoniyoigiyekubikora
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X