Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Peace Cup: Rayon Sports na AS Kigali zanganyije, APR FC ntiyabasha gukura amanota 3 i Rusizi

Umukino wo guhatanira Igikombe cy’Amahoro muri 1/2 wahuje Rayon Sports na AS Kigali kuri uyu wa 28 Kamena, warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Umukino wa Rayon Sports na AS Kigali wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yatangiye irusha ku buryo bugaragara AS Kigali ndetse ku munota wa 15 gusa Kwizera Pierrot afungura amazamu ku mupira wari uvuye kwa Savio.

Rayon Sports yakomeje gusatira bikomeye izamu ryari ririnzwe na Sozera Ancelme wagiriwe icyizere n’umutoza Eric Nshimiyimana muri iyi mikino y’igikombe cy’Amahoro ndetse abyitwaramo neza afasha ikipe ye kurangiza igice cya mbere nta kindi gitego itsinzwe.

Mu gice cya kabiri nubundi ubusatirizi bwa Rayon Sports bwakomeje gushyira igitutu ku bwugarizi bwa AS Kigali, yaba Ismaila Diarra, Kasirye, Kwizera Pierrot udasize na Dominique Nshuti Savio bagiye bagera imbere y’izamu kenshi ariko gutsinda bikanga.
Nubwo hakiri umukino wo kwishyura amahirwe yagabanutse ubwo ku munota wa 85 AS Kigali yahererekanyaga umupira kuva hagati mu kibuga barinda bagera mu izamu maze Twizerimana Onesme wari winjiye asimbuye ntizazuyaza ahindukiza umuzamu Bakame.

Rayon yahigiye kugera ku mukino wa nyuma aho uretse kubona itike yo gusohokera igihugu mu mikino Nyafurika, izahita inahabwa miliyoni esheshatu n’umuterankunga wayo nk’ishimwe, yakomeje gushaka uko yatsinda ndetse ku munota wa 89 Pierrot yateye coup franc ikubita umutambiko.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 ndetse no mu wundi mukino wa ½ wari wahuje APR FC na Espoir FC i Rusizi ukaba warangiye amakipe yombi atabashije kwisobanura kuko yanganyije ubusa ku busa.

Aya makipe yose azasobanurwa n’imikino yo kwishyura izaba tariki 1 Nyakanga 2016 Rayon Sports ikazakirira AS Kigali kuri stade ya Muhanga mu gihe APR FC izaba yakiriye Espoir kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga:

Sozera Ancelme, Iradukunda Eric, Ndaka Frederic, Bishira Latif, Kayumba Soter, Murengezi Rodrigue, Charles Tibingana, Kabula Mouhmud, Sugira Erinest, Ntwali Evode na Kayiranga Divin.

Ababanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports:

Ndayishimiye Eric, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Tubane James, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Ishimwe Diarra, Kasirye Davis na Savio Nshuti.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nkurikiyumukiza kirisitiya - 13/10/2016 saa 18:41

Kunshakiraumukunzi
Kanda hano umusubize

bosco - 30/06/2016 saa 20:06

abarayo ndabitwese iybuzo nugusezerera askigali arikonge namazekubyakiranumvisekwariyotwahuye nimwibuke ibikombehafiyabyose askigal itumatutabitwara kandintikomeyekurusha apr,kyovu,porisi,zosedutsindabitagoranye
Kanda hano umusubize

Claude Y. - 30/06/2016 saa 09:13

Vana itiku kuri internet Umunyamakuru yanditse ko Rayon na As Kigali zanganyije kuki urikuvuga Rayon kuki utabajije uvuga As Kigali? Iryo ni itiku
Kanda hano umusubize

nkunda - 29/06/2016 saa 15:07

Ariko rayo yo yayabonye 3? Kuko uvuze ko rayon na as Kigali Zanganyije ariko apr ntiyabashije gukura 3 irusizi""
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X