Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Pierrot na Camara batumye Rayon Sports ifata umwanya mbere, Musanze ihagama APR FC

Ibitego bya Kwizera Pierrot na Moussa Camara byafashije ikipe ya Rayon Sports kuyobora shampiyona n’amanota 10, ni nyuma yo gutsinda Marines ibitego 3-0.

Muri uyu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabareye kuri stade Umuganda, wihariwe cyane n’ikipe ya Rayon Sports mu gihe Marines yacungiraga kuri contre-attaque.

Kwizera Pierrot yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku munota wa 24 w’umukino ku mupira yahawe na Nahimana Shassir mu gihe kandi uyu mukinnyi yatsinze igitego cya kabiri habura iminota itandatu ngo bajye mu karuhuko.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Moussa Camara yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu.

Uburyo buke bwabonetse ku ruhande rwa Marines ntacyo bwigeze butanga ku buryo bwari guhindura uyu mukino warangiye ari ibitego 3-0.

I Nyakinama, Musanze FC yari yakiriye APR FC banganya 0-0, byatumye APR FC igira amanota umunani mu gihe Musanze FC ifite amanota arindwi.
AS Kigali yanganyije 0-0 na Bugesera i Nyamirambo, Mukura Victory Sports itsinda Kiyovu 2-1, Espoir FC yanganyije n’Amagaju 1-1 i Rusizi mu gihe Kirehe FC yakiriye Etincelles FC, iyitsinda 2-1.

Dore uko imikino y’umunsi wa kane ihagaze:

Kuwa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016

Police FC 2-0 Gicumbi FC

Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2016

FC Marines 0-3 Rayon Sports

FC Musanze 0-0 APR FC

AS Kigali 0-0 Bugesera FC

Mukura Victory Sport 2-1 Kiyovu Sport

Espoir FC 1-1 Amagaju FC

Kirehe FC 2-1 Etincelles FC

Ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2016

Pepiniere FC vs Sunrise FC (Ruyenzi, 15h30’)

PNG - 62 kb
Urutonde rw’agateganyo
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/11/2016 saa 09:40

Amahoro bataramyi ndabemera cyane pe?Reyon Siprot ikomeze insinde tuyirinyuma mbese yo na President wacu Paul Kagame batsinde bakomeze batsinde Paul Kagame Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Kanda hano umusubize

EDDY - 14/11/2016 saa 16:41

abo barundi ntiboroshep.
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Ramires - 1/12/2016 saa 07:15

Rayan sport we komeza udushimishe naho abarundi nimano imana itwihera .
Kanda hano umusubize

kirehe fc - 6/11/2016 saa 18:53

hello ko mubeshyera kirehe fc? ifite amanota 9 mukosore .
Kanda hano umusubize

kamanzk - 6/11/2016 saa 10:03

muduhe video y'ibitego. ndabona rayon yari yambaye neza cyane. nikomerezaho tuyirinyuma.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X