Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sport na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Nyuma y’aho APR FC itsindiye itsindiye Espoir na Rayon Sport igatsinda As Kigali, ubu amakipe yombi yamaze gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma uzaba kuri uyu wa mbere aho buri imwe izaba ihatanira kwegukana iki gikombe.

APR FC igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Espoir FC 1-0, ikazahura na Rayon Sports kuwa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2016.

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Mutijima Janvier mu gice cya kabiri.
Nyuma y’umukino, umukinnyi wa APR FC wanatsinze igitego Mutijima Janvier yatangaje ko bimushimishije gutsinda bikaba bibahesheje kugera ku mukino wa nyuma.

Umutoza wa Espoir FC, Gatera Alphonse, atangaza ko bakinnye neza, ariko ko baje gukora ikosa ryaje kubaviramo gutsindwa.

JPEG - 130.2 kb
Rayon sport izahura na APR ku mukino wa nyuma

Mu wundi mukino ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma itsinze As Kigali ibitego 3-2 muri 1/2.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Kwizera Pierrot watsinze 2 na Ismaila Diarra watsinze kimwe.

Ibitego bibiri bya As Kigali byatsinzwe na Kabura Muhamed na Mico Justin.
Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade ya Muhanga.
Mu mukino ubanza Rayon Sports na As Kigali zari zanganyije igitego 1-1.

Umukino wa APR FC na Espoir FC wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo witabirwa n’abantu benshi kimwe n’indi mikino APR FC yakira muri shampiyona.

Rayon Sports yaherukaga guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro muri 2010.

Icyo gihe APR FC niyo yegukanye icyo gikombe itsinze Rayon Sports 1-0.
Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro ihita ibona itike y’igikombe cy’Afurika (CAF Confederation Cup).

Igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize cyari cyegukanwe na Police FC.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AMANI TAF - 3/07/2016 saa 22:23

Rayon spor izatsinda 03 Apr 01 ni AMANI gutoka RUBAVU
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X