Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports ishobora kudakina ishobora kudakina shampiyona ya 2016/2017

Rayon Sports yarangije kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ibamenyesha ko itazakina imikino ya shampiyona mu gihe cyose ibibazo by’abakinnyi bayo bidakemutse.

Iyi kipe yegukanye igikombe cy’ Amahoro giheruka, yisanze abakinnyi bayo bane mu bari ku rutonde yatanze muri Ferwafa, bafite ibibazo mu byangombwa byabo(Litige) kandi ngo ibibazo byabo bitazigwaho mbere y’icyumweru gitaha.

Aba bakinnyi barimo Rwatubyaye Abdoul, Rwigema Yves na Nova Bayama bose bafite aho bahuriye na Rayon DSports Fc, ndetse Imanishimwe Emmanuel we warangije kwerekeza mu ikipe ya mukeba ari yo APR FC.

Mu gihe shampiyona ibura iminsi ibiri ngo itangire, hari amakuru avuga ko ibibazo byose by’abakinnyi mu bijyanye n’ibyangombwa, ngo bitazakemuka mbere y’uko umuyobozi wa Ferwafa agera mu Rwanda, aho kuri ubu Nzamwita Vincent De Gaulle bivugwa ko azava imahanga mu cyumweru gitaha.

Ibi bikaba byari bivuze ko abo bakinnyi bose batari bugaragare ku munsi wa mbere wa shampiyona, aho Rayon Sports izawutangira kuri uyu wa Gatanu ikina na Police FC. Iyi kipe ikomoka i Nyanza ariko, ikaba yarangije kwandikira Ferwafa ibabwira ko mu gihe ibibazo by’aba bakinnyi bidakemutse na yo ititeguye kujya mu kibuga.

Umuyobozi w’iyi kipe, Gacinya Denis yagize ati: "Twanditse iyo baruwa tuyijyana muri Ferwafa ariko nta birenzeho natangaza."

Kugeza ubu muri Ferwafa nta cyo bari bwatangaze.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hakizimana john - 15/10/2016 saa 11:30

ESE abobakinnyi baragarutse muri rayorsport
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X