Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports yamaze gusezerera abakinnyi bane

Nyuma y’uko umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports FC, Masudi Djuma atangarije ko mu gihe gito bari bube bamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bazafasha iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda, kuri ubu Rayon Sports yamaze gusezerera abakinnyi bane(4) ibona itazakenera umusanzu wabo mu mwaka w’imikino 2016-2017 .

Mu bakinnyi 4 basezerewe, harimo Kanamugire Moses wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Mugenzi Cedrick ’Ramires’, baguze muri Gicumbi FC mu mwaka ushize, Ndacyayisenga Alexis na Musoni Theophile wari umuzamu wa gatatu inyuma ya kapiteni Bakame na Bashunga Abuba.

Kanamugire Moses yari amaze imyaka itatu mu ikipe ya Rayon Sports, aho ndetse mu mwaka ushize w’imikino, ubwo iyi kipe yatozwaga na Ivan Minnaert, yari yatangwajwe mu bakinnyi 5 basezerewe, aza kongera guhabwa amahirwe n’umutoza Masudi Djuma.
Kimwe n’aba bandi, bose bari bagifite amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports, ariko bamaze kurekurwa kubera kubura umwanya wo gukina kugira ngo bajye gushaka ahandi bakina.

Ikipe ya Rayon Sports irimo abakinnyi 11 bashya ikomeje imyitozo iri kubera ku kibuga cya Mumena aho umutoza Masudi Djuma uvuga ko umwaka w’imikino 2016-2017 azakoresha abakinnyi 25 barimo abakinnyi 20 bamenyereye amarushanwa ndetse n’abakinnyi batanu bakizamuka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndahayo Jacqves - 29/08/2016 saa 19:26

Turabemera cyane
Kanda hano umusubize

Mupenzi Jean d’Amour - 25/08/2016 saa 15:56

kbs Rayon turakwemera byahatari byagera kubayobozi bayo nibyo barikutugezaho tugahita twemerera rimwe gusa mungamba mufitiye equipe ntimuzadohoke ngo musubire inyuma gusa mutegure imikino yagishuti abakinnyi bacu bamenyerane vuba kbs?
Kanda hano umusubize

Hakuzimana Venuste - 28/08/2016 saa 21:03

Ndabona Reyonyacu,izagitwarape!!!!
Kanda hano umusubize

Nyawera J - 6/09/2016 saa 05:47

Umva Kbsa Iyo Niyo Kipe Tuzayigwe Inyuma Mn!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X