Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports yanyagiye Amagaju imvura y’ibitego 6 ku busa

Yuma y’amakuru yagiye avugwa ku ikipe ya Rayon Sports muri iyi minsi, aho byanavugwaga ko bitewe n’uko abakinnyi bayo batarahembwa bashobora kutazakina umukino wagombaga kuba kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Kamena 2016, abakinnyi bamaze guhabwa umushahara w’ukwezi kumwe maze bihimurira ku ikipe yo m’Amagaju bayitsinda ibitego bitandatu ku busa mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali.

Yuma y’amakuru yagiye avugwa ku ikipe ya Rayon Sports muri iyi minsi, aho byanavugwaga ko bitewe n’uko abakinnyi bayo batarahembwa bashobora kutazakina umukino wagombaga kuba kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Kamena 2016, abakinnyi bamaze guhabwa umushahara w’ukwezi kumwe maze bihimurira ku ikipe yo m’Amagaju bayitsinda ibitego bitandatu ku busa mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali.

Muri uyu mukino umutoza Irambona Masud Djuma yari yakozemo impinduka zitandukanye, aho mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga Ndayishimiye Eric Bakame ndetse akaba ari na gapiteni wa Rayon Sports yabanje ku ntebe y’abasimbura maze Bashunga Abouba umunyezamu utamenyerewe n’abafana akaba ari we ubanza mu kibuga, igitambaro cy’ubukapiteni cyari cyahawe Kwizera Pierrot.

Tubane James yabanje ku ntebe y’abasimbura Niyonkuru Radjou abanza mu kibuga kugira ngo Manzi Thierry abone umwanya ndetse na Savio Nshuti Dominique yabanje ku ntebe y’abasimbura Irambona Eric abanza mu kibuga 11.

Umukino watangiye abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bafite inyota n’ubushake bwo gutsinda maze ku munota wa 8’ w’umukino, Irambona Eric abonera igitego iyi kipe y’ubururu n’umweru benshi bahimbye izina rya Gikundiro.

Ntibyahagarariye aho, abasore ba Rayon Spots bakomeje gushaka ibindi bitego maze Manishimwe Djabel ku munota wa 28’ yinjiza igitego cya kabiri. Ntibyatinze mbere y’uko igice cya mbere kirangira Rahmaturan Bizimana umukinnyi w’Amagaju FC yitsinze igitego ku munota wa 40, amakipe ajya mu karuhuko Rayon Sports ifite ibitego 3-0.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46 w’umukino Manzi Thierry yinjije igitego cya kane cya Rayon Sports, bidatinze Kasirye Davis ashyiramo igitego cya 5 ku munota wa 75’ naho Nshuti Savio Dominique ashiramo agashinguracumu umukino ugiye kurangira.

Iyi nsinzi yahise ihesha ikipe ya Rayo sports kwicara ku mwanya wa kabiri.

Naho ku bindi bibuga:

AS Kigali yatsinzwe na Police FC ibitego 0-2, FC Marines itsinwa na APR FC ibitego 0-1, Bugesera FC itsinda AS Muhanga ibitego 2-1, Sunrise FC inganya na Espoir FC 1-1, FC Musanze inganya na Rwamagana City 0-0, naho Gicumbi FC iterwa mpaga na SC Kiyovu.

Gilbert MAHME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwarutabura - 17/06/2016 saa 10:44

biragoye kwambura ikiyoni inyama kandi gikinidha abakinnyi 13 iyo bigeze muri retour kirangiriza iteka kumakipe kisangaho Arbitre akaba umukinnyi wa 12 Degaule technique akaba umukinnyi wa13 ibaze nawe uko watwara igikombe cg ugatsinda umukino kandi uwo muhanganye akinisha Joker ibaze nawe ko binezero star a domicile wamukorana gute !!!
Kanda hano umusubize

jonathan - 16/06/2016 saa 10:45

ibintu bigeze aharyoshye umutoza ERIC nawe niyerekane ko APR yamwirukanye ashoboye nawe atsinde umuzungu, bityo tuboneko aba coach babanyarwanda koko bashoboye, nibiba ngombwa babahe gutoza amavubi kuko abazungu bayatoza nabo ntamusasururo batanga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X