Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports yatangiye shampiyona inyagira Police FC

Ikipe ya Rayon Sports yari maze iminsi mu bibazo by’abakinnyi bayo yatsinze Police FC iyirusha cyane ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ya 2016/2017, AZAM Rwanda Premier League.


Ibitego 3 bya Kwizera Pierrot watsinze igitego 1 mu gice cya mbere cy’umukino, n’ibitego 2 bya Shassir Nahimana byinjiye mu gice cya 2 cy’umukino, ni byo byafashije Rayon Sports gutsinda Police FC mu mukino wa mbere.

Igice cya mbere cy’umukino cyatangiye, umukino utihuta cyane, abakinnyi ba Rayon Sports bahererekanya neza umupira kurusha abkinnyi ba Police FC.

Uko iminota yicumaga, Rayon Sports yasatiraga bikomeye ikipe ya Police FC, ari nako abasore ba Masudi Djuma bagerageza amashoti ya kure, bashaka uko batungura Nzarora Marcel.

Ku munota wa 20, umupira abakinnyi ba Rayon Sports bazamukanye bihuta, baje kuwuhindurira Kwizera Pierrot, ahita afungura amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports.

Rayon Sports yasatiraga muri iyi minota cyane, inabifashwamo n’abakunzi bayo bari kuri sitade ya Kigali.

Ku mupira aba basore bongeye kuzamukana bihuta, Muhire Kevin yawuhinduriye Savio mu rubuga rw’amahina, uyu awuteye arawuhusha. Kevin ahindura umupira yagonganye na Hussein, bimuviramo kudakomeza umukino, asimbuzwa Nova Bayama.

Rayon Sports igice cya mbere cy’umukino yasatiraga Police FC cyane, ariko kirangira uburyo bundi bwinshi yabonaga, itabashije kububyazamo umusaruro.

Igice cya 2 cy’umukino, ikipe ya Police FC yatangiye neza kurusha Rayon Sports, ubona abasore ba Seninga bari no guhererekanya neza umupira kurusha Rayon Sports.

Iyi Police FC yabonye uburyo nka 2 bwagakwiye kuba bwayihaye igitego, ariko Isaie Songa na Dany Usengimana wasigaranye na Bakame agatera hanze, babupfusha ubusa.

Rayon Sports yagarutse mu mukino isatira Police FC, maze ahagana ku munota wa 65, nyuma ya coruneli 3 zikurikirana, Shassir atsindira Rayon Sports igitego cya 2.

Aha Police yabaye nk’itunguwe, yinjiza mu kibuga Japhet na Domonique mu mwanya wa Amini Mwizera na Mushimiyimana Muhamed.

Masudi Djuma na we yongereye imbaraga hagati mu kibuga, yinjiza Seif Niyonzima mu mwanya wa Djabel Imanishimwe.

Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira, ariko Police FC igasatira nayo. Celestin Ndayishimiye yazamukanye umupira yihuta ku ruhande rw’ibumoso, awuhereje Dany, ananirwa gutsinda.

Rayon Sports wabonaga iri gucungira kuri Contre attaque, yaje kubona igitego cya 3 cyatsinzwe na Shassir Nahimana ku munota wa 82 w’umukino, ku kazi gakomeye kakozwe na Nova Bayama na Ndacyayisenga Jean D’Amour.

Police FC yinjije Hegman mu kibuga, ari nako Rayon Sports yinjiza Frank Lomami mu mwanya wa Shassir, wakomewe amashyi menshi asohoka mu kibuga.

JPEG - 52.2 kb
Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot

Iminota ya nyuma y’umukino byashobokaga ko Rayon Sports yari gutsinda igitego cya 4, ariko abakinnyi bayo barimo Savio, Nova na Pierrot, bahusha uburyo bwinshi, birangira ari 3 ku 0.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Ndacyayisenga Jean DdAmour, Irambona Eric, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Savio Nshuti Dominique, Djabel Manishimwe, Kevin Muhire, Shassiri Nahimana.

Police FC: Nzarora Marcel, Uwihoreye, Celestin Ndayishimiye, Fabrice Twagizimana, Hussein Habimana, Eric Ngendahimana, Mohamed Mushimiyimana, Amin Muzerwa, Innocent, Danny Usengimana, Isaïe Songa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Frederick - 18/10/2016 saa 08:35

Rayon sport oyeeeeeeee
Kanda hano umusubize

ishimwe brave - 27/10/2016 saa 21:17

mugarure Dialla
Kanda hano umusubize

Frederick - 18/10/2016 saa 08:35

Rayon sport oyeeeeeeee
Kanda hano umusubize

Frederick - 18/10/2016 saa 08:35

Rayon sport oyeeeeeeee
Kanda hano umusubize

anaclet - 16/10/2016 saa 00:01

rayon irasobanutsr
Kanda hano umusubize

anaclet - 16/10/2016 saa 00:01

rayon irasobanutsr
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X