Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sports yongeye gusinyisha undi mukinnyi imutwaye APR FC

Rwigema Yves wahoze ari myugariro mu ikipe ya APR FC yamaze kugera mu ikipe ya Rayon Sports aho agiye kuba yatanga umusanzu mu bwugarizi bw’iyi kipe.

Rwigema w’imyaka 20 y’amavuko yabaye umukinnyi wa Rayon Sports nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri (2), gusa amafaranga yaba yaguzwe ntaramenyekana.

Uyu musore yageze muri APR FC avuye mu ikipe y’abakiri bato ya Fautelite dore ko yigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ubwo yari akiri muri iyi kipe ya Academie Fautelite.

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports yavuze ko kugura abakinnyi bitararangira kuko hari ibyo umutoza yifuje muri iyi nama bagiranye.

Yagize ati: "Kugura abakinnyi ntibirarangira, bizaterwa n’ibyifuzo by’umutoza."

Muri Rayon Sports, Rwigema Yves utarabonye umwanya uhagije wo gukina mu mwaka ushize w’imikino 2015-2016 kubera Rusheshangoga Michel azaba ahanganye na Ishimwe Issa “Zappy”.

Nyuma y’aho Nizigiyimana Kharim “Mackenzi” avuye muri Rayon Sports muri Mutarama 2015, iyi kipe ntirabona umusimbura we wugarira iburyo kuko Niyonkuru Djuma Radju bari bakuye muri Kiyovu Sports ntiyagumanye nabo.

Gakwaya avuga ko kuba Rwigema Yves avuye muri APR FC bitavuze ko ari ukugurana kuri Imanishimwe Emmanuel bemeza ko ari umukinnyi wabo nubwo amaze gukinira iyi kipe ya gisirikare amarushanwa abiri, imikino ya gisirikare y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’irushanwa ryateguwe na AS Kigali.

agize ati: "Bombi [Rwigema Yves na Imanishimwe Emmanuel] ni abakinnyi bacu byemewe n’amategeko. Kugeza ubu ntituremeza abakinnyi tugomba kurekura."

Rwigema Yves yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yaje kujya muri Espagne amara umwaka muri Royal European Football Academy mu Mujyi wa Valencia.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUSABYIMANA.REONIDAS - 30/09/2016 saa 07:08

NIBAMUTWARE TUZANABATSINDA NTAKABUZA .NUKUBABABAZA PAKA KUMUNOTA WANYUMA
Kanda hano umusubize

ninzabandora’jean claude - 28/09/2016 saa 10:51

Nimugerakuri apr'mubwire akuruyayo
Kanda hano umusubize

hatangimana Abraham - 27/09/2016 saa 22:41

uwo mukinnyi nagende twebwe apr twizamurira abana babanyarwanda nage murigasenyi.murakoze cyane.
Kanda hano umusubize

Nambajimana oscar - 27/09/2016 saa 18:33

urakazaneza ujetugucyeneye imanizakongerere ubumenyi
Kanda hano umusubize

hakizayezu Emmy - 26/09/2016 saa 15:04

turakwishimiye uzerekane ko ushoboye ubababaze nkuko bakubabaje
Kanda hano umusubize

NSENGIMANA-Théogène - 25/09/2016 saa 02:29

Urakaza neza mu muryango mugari wa Gikundiro.Uzaba intwari y'abarayon.reka Igikona n'abafana bacyo bagume mu mandazi.Uzabigeraho waje mubeza kdi urishimiwe cyaneee!
Kanda hano umusubize

NSENGIMANA-Théogène - 25/09/2016 saa 02:14

Urakaza-neza-mu-muryango-mugari-wa-Rayonsport.Ngwino-kdi-nkwifurije-kuzatubera-intwari-nka-RWIGEMA-GISA-Fred,Intwari-y'abanyarwanda.Nawe-uzaba-intwari-y'abarayon.
Kanda hano umusubize

claude Y. - 23/09/2016 saa 19:42

Icyo gikona barakijyanahese? Ariko Gacinya na Gakwaya bameze bate? Ubu bibagiwe Rwatubyaye koko? Yewe nta ngurube ibyara intama nihahandi!
Kanda hano umusubize

niyomufsha amran - 25/09/2016 saa 02:28

umva mn erega mukibuga buriwese arakina tuza nawe yabikora
Kanda hano umusubize

Gakwenzire J Baptiste - 22/09/2016 saa 17:10

Ikipe yacu Reyon Sport Izabikora Muruyumwaka
Kanda hano umusubize

- 22/09/2016 saa 12:46

Karibu Turakwishimiye
Kanda hano umusubize

BYiringiro Eric cg gigi - 21/09/2016 saa 22:15

igendere sinakwagaga Ariko ikipeyacu Uyitabyemunama.
Kanda hano umusubize

- 21/09/2016 saa 22:05

GiGi OmyGood Ijyenderekwishimisha Murigasenyi Nahobizakunanira. Gusakwifurije Amahirwemasa.
Kanda hano umusubize

- 21/09/2016 saa 21:44

Nitware Nubundi Nacyo Yadufashaga Amahirwemasa!!!!
Kanda hano umusubize

MUSABYIMANA.REONIDAS - 30/09/2016 saa 06:58

NAGENTENDE NTAKIZATUBUZA KUNABATSINDA MURAKOZE
Kanda hano umusubize

inkotanyi - 21/09/2016 saa 10:27

Amahirwe masa muri rayon sport!!!!!ariko abakinnyi baba nyarwanda baranyica pe araba ataragera no kurwego two kubanza mukibuga aho gukora cyane ngo agere kurwego rwohejuru yabona agiye muri equipe nka APR ati mbaye star ama tatou umubiri wose sinakubwira, Mwikosore mukore imyaka ikugerane nibura haricyo ukuye muri ruhago!!!!!!
Kanda hano umusubize

nzakugwinyuma - 21/09/2016 saa 16:10

turakwishimiye nukuza wisanga
Kanda hano umusubize

- 21/09/2016 saa 22:09

Murekeyigendere.Nawesiwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X