Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rwigema Yves yashimangiye ko adashobora gusubira muri APR FC

Rwigema Yves yongeye gushimangira ko ari umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho, ahita anatangaza ko mu buzima bwe atifuza kongera gusubira muri APR FC kuko yayivuyemo nabi.

Myugariro mushya wa Rayon Sports, yagaragaye bwa mbere mu mwambaro w’ubururu n’umweru ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ku mukino wa gicuti wahuje iyi kipe y’i Nyanza na AS Kigali wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu musore winjiye mu kibuga umukino ubura iminota 10 ngo urangire asimbuye Nova Bayama nawe wakuriye muri APR FC, ngo yiteguye kwitwara neza akoresha imbaraga ze zose ngo yiyerekane anatange umusaruro muri Rayon Sports.

Yagize ati: "Ijana ku ijana ndi umukinnyi wa Rayon Sports. Abafana banyakiriye neza kandi ndabakunda."

Ku bijyanye n’ibivugwa na APR FC ko uyu mukinnyi akiri uwayo kandi ayifitiye amasezerano ndetse yamutanze ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha umwaka utaha w’imikino, Rwigema yatangaje ko nta gahunda afite yo kuyisubiramo kuko umutima we awushyize kuri Rayon Sports.

Yagize ati: "Navuye muri APR FC ntishimye sinapfa gusubirayo, ntibishoboka sinasubirayo.”

Umunyamakuru amubajije niba mu buzima bwe adateganya kuzasubira muri APR FC, Rwigema yagize ati: "Nta na rimwe nasubirayo, navuyeyo nabi. Ibyabaye ni byinshi sinabivugira hano ngo birangire. Najya no mu yindi kipe ariko APR FC oya, sinshobora."

Uretse Rwigema Yves na mugenzi we bakuriye muri APR FC, Nova Bayama waje muri Rayon Sports nyuma y’umwaka yari amaze yaratijwe na APR FC muri Mukura VS, avuga ko nta masezerano yagiraga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ari nayo mpamvu yafashe icyemezo akajya aho bamushaka kandi agiye kubona umwanya wo gukina.

Nova atangaza ko atiyumvisha uburyo ikipe yamurekuye yakongera kugaruka ivuga ko ari uwayo nyamara nta masezerano bagiranye.

Yagize ati: "Ni ugukorana ishyaka kugira ngo wereke aho wavuye ko n’ahandi ugiye ugomba gukina. Rayon Sports ni ikipe nziza ihatanira ibikombe. Kuba naravuye muri APR FC nkaza muri iyi kipe ndumva atari igitangaza. Icyo mpfa ni uko aho ngomba gukina ngatanga umusaruro nta kindi. Kuba APR FC yantanga ku rutonde rw’abakinnyi bayo ndumva bidashoboka kuko sinayikinira nta masezerano yabo ngira. Nasinyiye Rayon Sports ndetse natangiye no kuyikinira."

Yakomeje agira ati: "Ndasaba abafana ba Rayon Sports ko batuba hafi, tugakora cyane hamwe n’abatoza. Buri ruhande rugakora ibyarwo yaba abafana, abakinnyi, abatoza na komite ndizera ko tuzagera kure."

Aba bakinnyi bombi bakuriye mu ishuri ry’umupira rya APR FC bagiye muri Rayon Sports basangamo umuzamu Bashunga Abouba we umazemo umwaka nawe warezwe na APR FC ndetse na myugariro Rwatubyaye Abdoul wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ariko kuva icyo gihe akaba yaraburiwe irengero.

Rayon Sports izakina na Police FC , mu mukino ufungura shampiyona ya 2016-2017 kuwa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 saa 18 :00 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jado - 11/10/2016 saa 09:00

ark njye abafana bareyo bajya bantangazape?ubukoko babona umwanya wokwiga kuri aper kk nibaturekere APR FC izabikora bamenye ko twenaho duhuriye nabo babanze bakotorore amagambo baba bagiye kuvuga kura aper bitonde tuzabankwa tubereko bafite byishi byokwiga bare kwirwa bokeraho kuko ibyobokeramo batabizi?
Kanda hano umusubize

NIYIZI - 15/10/2016 saa 20:10

MUVEKURIRAYON
Kanda hano umusubize

NIYIZI - 15/10/2016 saa 20:11

MUVEKURIRAYON
Kanda hano umusubize

Benigne - 5/11/2016 saa 21:43

uraje utubone man ib uvuga ntubi?
Kanda hano umusubize

tuyisenge swavimbi - 10/10/2016 saa 14:53

Bavandimwe nimureke rayon sports ikomeze ibegukane ubundi ibikombe ibyibikeho naho APR igume izazamange ntizi ibyabaye THANKS RAYON SPORTS ALL IS WELL. OY EEEEEEEEEEEEEEEEEEE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X