Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Tour du Rwanda 2016: Areruya Joseph yegukanye etape ya Rusizi-Huye, Ndayisenga yanze kurekura umwenda w’umuhondo

Areruya Joseph yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa mbere wavuye i Rusizi bajya i Huye, Ndayisenga Valens agumana umwenda w’umuhondo.


Areruya Joseph yageranye ku murongo na Biziyaremye Joseph mu gikundi cyarimo Ndayisenga Valens naho Nsengimana Jean Bosco agwa arenze umurongo.

Mugisha Samuel yongeye gutwara amanota yo mu muhanda, agumana umwenda w’umukinnyi uzamuka imisozi kurusha abandi.

Areruya abaye uwa mbere nyuma yaho mu gace ka gatatu ka Karongi-Rusizi yari yabaye uwa kabiri.

Uyu musore kandi abaye uwa mbere mu gace ka Rusizi-Huye nyuma yaho mu gace ka mbere ka Kigali-Ngoma yari yatsindiye umwambaro w’umuhondo (Maillot Jaune).

Uwo mwambaro yaje kuwamburwa na Valens Ndayisenga ubwo barangizaga agace ka kabiri ka Kigali-Karongi.

Areruya Joseph akoresheje amasaha 4, iminota 2 n’amasegonda 23, bakaba bahagereye rimwe ari abakinnyi 22 bose bahabwa ibihe bingana.

Ndayisenga Valens akomeje kuyobora urutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 12, iminota 54 n’amasegonda 36, akarusha Areruya Joseph umukurikiye umunota 1 n’amasegonda 16.

Ibihembo by’umunsi

Utwaye agace Rusizi-Huye: Areruya Joseph/Amis Sportifs

Uwitwaye neza mu kuzamuka: Mugisha Samuel

Umunyarwanda wa mbere: Ndayisenga Valens

Umunyafurika wa mbere: Ndayisenga Valens

Umukinnyi ukiri muto: Valens Ndayisenga

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Haridi - 17/11/2016 saa 22:30

Naba namwe ntimudusebya nkaba foo
Kanda hano umusubize

Umwali Gentille - 17/11/2016 saa 20:38

Abanyarwanda Dukomeje Kwitwaraneza Abobasore Tubarinyuma Thx.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X