Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Tour du Rwanda : Eyob Metkel wa Eritrea Yegukanye agace ka Muhanga- Musanze

Eyob Metkel ukinira ikipe y’igihugu ya Erythrea ni we wegukanye agace ka Tour du Rwanda 2016 kavaga mu Karere ka Muhanga abasiganwa bagana i Musanze ku ntera, ya kilometero 125.9 (125.9 KM), ibintu bitatumye Ndayisenga Valens adatakaza umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey).

Umukinnyi wa Eritrea witwa Eyob Metkel ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika yepfo niwe watanze abandi mu Mujyi wa Musanze, yegukana agace ka gatanu ka Tour du Rwanda katurukaga mu Mujyi wa Muhanga kagana Mu Mujyi wa Musanze.

Eyob Metkel akurikiwe n’umunyarwanda witwa Byukusenge Patrick Ukinira ikipe ya Benediction, ndetse n’umunya Ethiopie HAYLAY Kbrom ukinira ikipe y’igihugu cye.

Agace k’iri rushanwa kareshyaga n’ibirometero bisaga 125. Ku munsi w’ejo irushannwa rizakomereza ku gace karyo ka Gatandatu aho abakinnyi bazahaguruka mu Mujyi wa Musanze bagana mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu Ndayisenga Valens Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, niwe ukomeje kuza ku mwanya wa mbere muri rusange, kuko ntawe urabasha kujya munsi y’Ibihe amaze gukoresha mu duce dutanu tw’iri rushanwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X