Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Alarm Ministry ngo nta mutekano nta terambere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Alarm Ministry Bisetsa Freddy arashima leta y’u Rwanda kuba yarabashije gushyira mu bikorwa mu buryo bw’icyitegererezo amasezerano ya Nairobi yo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto. Mu rwego rwo kubaka amahoro arambye byaba byiza ibihugu byose byasinye amasezerano ya Kinshasa yo kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto byayashyira mu bikorwa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2016, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Alarm Ministry yasabye ibihugu byose byasinye kuri aya masezerano ariko bitarayashyira mu bikorwa ko byakwihutira kuyashyira mu bikorwa kugira amahoro arambye aboneke muri aka karere kugarijwe n’ikwirakwizwa ry’intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko.

JPEG - 162.3 kb
Bisetsa Fred Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Alarm Ministry

Yakomeje avuga ko u Rwanda ruramutse rushyize mu bikorwa aya masezerano byarushaho kugira imikoranire n’ibindi bihugu mu igenzura ry’itungwa ry’intwaro nto mu baturage mu buryo butemewe n’amategeko.

N’ubwo U Rwanda rwashoboye guhashya ikibazo mu buryo bugaragara ntirukwiye gusinzira kuko mu bihugu bituranye hari umutekano muke uterwa n’abaturage benshi batunze intwaro nto mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Bisetsa Freddy avuga ko mu nama nyunguranabitekerezo kuri aya masezerano ya Kinshasa baherukamo kuwa kane tariki ya 14 Nyakanga 2016 umuyobozi ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto muri Minisiteri y’umutekano, yavuze ko leta y’u Rwanda igisuzuma inyungu yakura mu isinywa ry’aya masezerano ikabona kuyasinya burundu u Rwanda rukabona gutangira kuyashyira mu bikorwa.

Ibihugu 11 by’akarere k’Afurika yo hagati (CEEAC) birimo n’u Rwanda nibyo byasinye kuri aya masezerano ya Kinshasa. Muri ibyo 5 byonyine nibyo byemeje burundu aya masezerano.

Aya masezerano mpuzamahanga ya Kinshasa yumvikanyweho mu rwego rw’akanama njyanama gahoraho muri ONU gashinzwe ibibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati (UNSAC),yemejwe kuwa 30 Mata 2010 I Kinshasa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma 11bigize UNSAC ari nabyo bigize (CEEAC) harimo n’u Rwanda rwawusubiyemo kuwa 25 Gicurasi 2015.

JPEG - 234.7 kb
Abanyamakuru n’abakozi ba Alarm Ministry bari bitabiriye iki kiganiro

Kugeza ubu mu bihugu bya RDC n’u Burundu haracyavugwa intambara kandi ibyo bihugu byombi abaturage benshi baracyatunze intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Muri RDC hari intwaro miliyoni imwe mu gihe mu Burundi muri raporo iheruka yabaye mbere y’umwaka wa 2015 yagaragaza ko muri iki gihugu abaturage batunze intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko ari ibihumbi 300.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jiji - 19/07/2016 saa 06:10

ibi niki??? nsinsobanukiwe peee!!! ibi babyita kujabirira kabisa.... ntibibabereye.
Kanda hano umusubize

mbera peter - 18/07/2016 saa 13:34

umva kuki mwitiranya ibintu kweri iyi ni Alarme ministry ikorera Kagugu haruguru ya One dollar campany house so ntabwo ari Alarme ministry iririmba gusa biritiranywa uwakoze inkuru nadutandukanyirize !
Kanda hano umusubize

mbera peter - 18/07/2016 saa 13:33

umva kuki mwitiranya ibintu kweri iyi ni Alarme ministry ikorera Kagugu haruguru ya One dollar campany house so ntabwo ari Alarme ministry iririmba !
Kanda hano umusubize

- 18/07/2016 saa 10:13

Mwagize neza kuzitekereza cho kurwanyintwaro zitunzwe n'a baturage. Nyamara mubyumwukan ndunvako mwari kuja kumavi mubasengere kugira ngo bazi ripoting munzego zibishizwe
Kanda hano umusubize

- 18/07/2016 saa 10:13

Mwagize neza kuzitekereza cho kurwanyintwaro zitunzwe n'a baturage. Nyamara mubyumwukan ndunvako mwari kuja kumavi mubasengere kugira ngo bazi ripoting munzego zibishizwe
Kanda hano umusubize

- 18/07/2016 saa 10:13

Mwagize neza kuzitekereza cho kurwanyintwaro zitunzwe n'a baturage. Nyamara mubyumwukan ndunvako mwari kuja kumavi mubasengere kugira ngo bazi ripoting munzego zibishizwe
Kanda hano umusubize

kwizera - 18/07/2016 saa 09:56

Alarm nibareke ibya politiki. Gushaka kuba ibirangirire no kumenyekana cyane, aho siho babishakira. nimupfukame musenge Imana izabazamura. Ibyo murimo sibyo piiiiiiiii. En voulant gagne votre honneur, vous risquez de perdre l'onction spirituelle. Tous ces commentaires Alarment (comme votre nom l'indique) votre situation.
Kanda hano umusubize

ngaho - 18/07/2016 saa 08:23

birasekeje hahahahahahaha wagirango alarm ni umutwe wa polisi ishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry'intwaro nto. ese inini zo zemewe gukwirakwizwa. amadini we!!! agatogo...
Kanda hano umusubize

blz@ - 17/07/2016 saa 22:17

hhhhhh Alarme nimumese rumwe politique ntayo mushoboye muririmbe gusa.ibindi muraba mumenye amavuta.
Kanda hano umusubize

- 17/07/2016 saa 20:22

Ibi nibiki ! Bene data iyi nkuru ntamutwe ntamaguru kbs.mureke kuvanga muzazamurwa n IMANA not gushakira hit muri politique ,mutangiye kunanirwa.
Kanda hano umusubize

Bienvenuruhumuriza - 18/07/2016 saa 09:29

mukorere imana gusa munaharanira iterambere ryanyu naho ibindi mubirekere banyirabyo"muhorane amavuta yimana
Kanda hano umusubize

Faustin - 17/07/2016 saa 16:34

Najye icyangoye kunva nuguhuza ibikorwa narinsanzwe nziho Alarm niyi declaration. Niyihe circumstances yatumye bakora iyi request.
Kanda hano umusubize

gashegu - 17/07/2016 saa 12:54

Arikose harya aba sabaririmbyi ? Bageze muri politic gute nkibyo babikuye hehe mukirokore kiza ibyo babyita imyuka mibi nibasubire kuririmba
Kanda hano umusubize

- 17/07/2016 saa 11:31

alarm igezekure kbsa nahigeze mbese!!!!!!!!!!!!!! nivemukuririmbira lmana ikomeze politique nibasenge bishire bave mumasezerano yabana babantu
Kanda hano umusubize

bunga - 16/07/2016 saa 21:57

ibibazo mfite ngibi, 1)uyu munyamabanga wa ALARM MINISTRY ahuriyehe n'aya masezerano??? 2) ayo masezerano avuga iki? kwamagana ikoreshwa ry'intwaro nto cg kwemeza ikoreshwa ryazo??? iyi nkuru iteye urujijo rukomeye
Kanda hano umusubize

Bienvenuruhumuriza - 18/07/2016 saa 09:42

and that's one which can make you in failure
Kanda hano umusubize

- 16/07/2016 saa 20:45

nitwa Mbazumutima Reta Nukoyohumuriza Abanyagihu Bakarema
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X