Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ubwumvikane buke mu ikipe ya Ghana hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi bushobora kubyara amakimbirane

Mu ikipe y’umupira w’amaguru w’igihugu haravugwamo ubwumvikane buke buturutse kukuba Minisitiri wa Siporo muri iki gihe adashaka ko abakinnyi bakina hanze baza gukinira iyi kipe mukino uzayihuza n’u Rwanda. Hagati aho umukinnyi uri mu mvune w’iki gihugu Andrew Ayew Dede yavuguruje icyemezo cya Minisitiri.

Minisitiri wa Siporo muri Ghana yanze gutanga amatike ngo abakinnyi bakina hanze ya Ghana baze gukina n’Amavubi bituma umukinnyi Andrew Ayew ahitamo kuyitangira ariko Minisitiri we ngo icyo ashaka ni uko Ghana ihamagara igendeye kuko u Rwanda rwahamagaye.

Minisitiri wa siporo n’urubyiruko muri Ghana Nii Lante Vanderpuye yafashe icyemezo cyo kwima abakinnyi bakina hanze ya Ghana amatike yo kuza gukina umukino ikipe y’igihugu yabo ifitanye n’u Rwanda abwira umutoza ko agomba guhamagara abakinnyi b’imbere mu gihugu gusa.

JPEG - 24.5 kb
Andrew Ayew Dede ntiyemeranya n’icyemezo cya Minisitiri wa Siporo

Abajijwe impamvu yanga gutanga amatike ngo abakinnyi bakomeye basanzwe bakinira Ghana baze gukina, yavuze ko abona nta mpamvu yo gusohora amafaranga y’amatike kandi igihugu cyabo cyaramaze kubona tike.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko aba bakinnyi baba bahenze cyane kuko uburyo babaho iyo baje gukinira Ghana ngo buba buhenze. Uyu Minisitiri kandi yavuze ko ntamafanga ahari yo gutanga kuri aba bakinnyi, yavuze ko bagomba kwitegera niba bakunda igihugu.

Ati :" Ukuri ni uko bagomba kwerekana ko bakunda igihugu bagafata icyemezo bakiyishyurira amatike bakaza gukinira ikipe y’igihugu."

Andrew Ayew yahise afata icyemezo cyihuse abwira abakinnyi ko bagomba kwitegura bakajya gukina n’u Rwanda ko agiye kubishyurira amatike yose. Ayew we ntazakina uyu mukino kuko ubu yavunitse ariko yemeye kwitanga ngo umwuka ube mwiza mu ikipe.

Minisitiri ariko we arashimangira ko umutoza w’ikipe y’igihugu Avram Grant akwiye gukora nk’uko u Rwanda rwakoze agahamagara abakinnyi b’imbere mu gihugu kuko ngo n’ikipe y’u Rwanda abakinnyi bahamagawe biganjemo abakina imbere.

Ati: ”Niba u Rwanda rwarahamagaye abakinnyi bakina imbere mu gihugu, kuki Ghana yo itabikora? Byatunaniza iki? Ubu ni ubunebwe. Kuri telephone nabwiye umuyobozi wungirije w’ishyirahmwe ry’umupira w’amaguru ko nta mafaranga dufite yo gushyira mu ikipe y’igihugu kuri uriya mukino”

Ghana ubu yamaze kubona tike yo kujya mu gikombe cya Afurika kuko iyoboye itsinda n’amanota 13 igakurikirwa n’u Rwanda rufite amanota 6 rwo rwamaze no gutakaza amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika ari na ho uyu mu Minisitiri wo muri Ghana ahera yemeza ko uyu mukino nta gaciro ufite.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X