Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umunyarwandakazi Rwemarika Felicite yahawe igihembo cyo guteza imbere imikino y’abagore mu Rwanda.

Umunyarwandakazi Felicite Rwemarika niwe mu nyarwandakazi wahawe igihembo gihabwa umuntu wakoze igikorwa ki indashikirwa, igihembo cy’uko yateje imbere imikino y’abagore mu Rwanda, akaba yaragihawe na komite mpuza mahanga ya Olympique.

Iki gihembo kikaba ari igihembo ngarukamwaka kikaba cyaratangiwe mu Busuwisi ahitwa i Lausanne, akaba ari igihembo gihabwa umuntu wakoze igikorwa cy’indashikirwa mu buringanire n’iterambere rya siporo y’abagore.

JPEG - 47.9 kb
Madame Felicite Rwemarika ashyikirizwa igihembo cye

Felicite Rwemarika akaba yaratoranyijwe muri Afrika kubera uruhare yagize mu mupira wa maguru by’umwihariko muri siporo y’abagore, mu gucyemura bimwe mu bibazo abagore mu Rwanda bagihura nabyo nk’inzitizi bimwe bishingiye ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ni igihembo gihabwa umugore umwe buri mugabane ariko hakabaho n’ikindi gitangwa ku rwego rw’isi.

Felicite Rwemarika mu busanzwe akaba ariwe uhagarariye umupira w’abagore muri FERWAFA, akaba n’umujyanama muri komite Olyempique mu Rwanda, uyu mwanya akaba arinawo ahanini yahereyeho ahabwa iki gikombe.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUSERUKA JEAN BAPTISTE - 8/11/2016 saa 17:25

YAGIZE NEZA GUTEZA IMBERE IMIKINO YA BAMUTIMA W'URUGO ARIKO NO MUBYARO IBYO BIKORWA BIGE BIHAGERA BIREKE KUGUMA MUCYARO GUSA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X