Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutoza Seninga ngo yiteguye neza mbere y’amarushanwa na shampiyona byegereje

Umutoza mushya Police FC , Innocent Seninga yizeye ko ikipe atoza yiteguye kwitwara neza mu marushanwa abanziriza umwaka wa shampiyona ndetse no muri shampiyona ubwayo .

Seninga agira ati:” Twakajije imyitozo muri uku kwezi gushize kandi dufite n’umwuka mwiza mu bakinnyi; dufite ikipe igizwe n’abanyarwanda gusa kandi bafite impano, biduha icyizere haba ku marushanwa ndetse na shampiyona.”

Police FC iri mu itsinda B rigizwe na Rayon Sport, Mukura VC na Kiyovu mu irushanwa ry’amakipe 8 rigiye kuba mbere ya shampiyona, rikaba ryarateguwe na AS Kigali , aho riteganyijwe gukinwa hagati ya 6 na 16 Nzeli.

Andi makipe ari muri iri rushanwa ni ayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariyo AS vita Club na Dauphins Noirs.

Hagati aho, Police FC yakinnye umukino wa gicuti na Miroplast kuri uyu wa gatanu mu gitondo, maze Police FC inyagira iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 7 ku busa.

Japhet Imurora usanzwe ukina hagati, yatsinzemo ibitego bitatu, rutahizamu Isaie Songa atsinda bibiri mu gihe abitwa Eric Ngendahimana na Mohhamed Mushimiyimana buri wese yatsinze igitego.

Ibitego bya Songa na Ngendahimana byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino, nyuma yo gusatira n’inyota nyinshi yo gutsinda Police FC yagaragaje, yinjije ibitego bitanu mu gice cya kabiri. Uyu wari umukino wa mbere wa Seninga nk’umutoza wa Police FC .

Aha Seninga yagize ati:” Turimo gukina umukino usatira kandi abakinnyi bafite intego bagenderaho- Ubumwe nizo mbaraga. Harimo guhanganira umwanya mu ikipe,…n’abakinnyi nibura batatu ku mwanya,..bituma buri mukinnyi ashaka kwigaragaza kandi bituma bakorana ishyaka.”

Police FC yamaze gusinyisha abakinnyi 8 aribo ; Justin Mico, Amini Mwizerwa, Hussein Habimana, abazamu Danny Nduwayo na Milafa Nizeyimana , Celestin Ndayishimiye, Jean Bosco Akayezu na Antoine Dominique Ndayishimiye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X