Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutoza w’Amavubi yamaze kwirukanwa

Nyuma y’uko bivuzwe cyane ko Umutoza w’ikipe y’iguhugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi, Jonathan Mckinstry Mckinstry agomba kwirukanwa, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2016, magingo aya yamaze kwirukanwa kuri uwo mwanya.

Hari hashize igihe benshi mu bakunzi ba ruhago yo mu Rwanda binubira uyu mutoza ngo kuko uretse kuba yarahembwaga amafaranga menshi, nta kintu kigaragara yagejeje ku ikipe y’igihugu, ibi bikaba byaratumye bimwe mu bitangazamakuru bigenda bivuga ko Mckinstry ashobora kwirukanwa mbere y’umukino uzahuza Amavubi na Ghana kuwa 5 Nzeli 2016.

Ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse muri Kanama Amavubi yasubiye inyuma imyanya icumi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SABAKUNZI - 21/08/2016 saa 20:20

Amakuru ya arsenal
Kanda hano umusubize

theogene.bizimungu. - 19/08/2016 saa 13:23

mwiriwe ndashimira abanyamakuru bakora sport kuko bavugisha ukuri harukugirango umukinnyi wa fotbool arushe agaciro umunyonzi wigare watwaye tour du rwanda kuberiki harikipe yigihugu yariyatwara igikombe muri fotbool ariko amagare arabizana,murakoze umukunzi wa sport.
Kanda hano umusubize

Tuyishine - 18/08/2016 saa 15:52

Natahe rwose yaratugejeje aharindimuka
Kanda hano umusubize

cyane - 18/08/2016 saa 12:45

Ntagende wenyine ariko. Ajye n'abamwongereye amasezerano bizeza Abanyarwanda ko ari we dukesha ... Kandi n'ibyo dushimira iyo twatsinze ntibisigare: feye, amahirwe, amasengesho, ubuyobozi bwiza, ...! Gutegura ni yo nkingi ya mwamba, ibindi byose bikuririraho bavandi.
Kanda hano umusubize

titi - 18/08/2016 saa 12:06

Ariko amavubi bayahaye eric nshimiyimana, abo bazungu kuko ari abera ubwo kweli baturusha gukora ibintu, ubwo se flora ibenge ko yatwaye umwanya wa gatatu mu ikipe ya RDC akanatwara na CHAN si umukongomani, mugerageze nabanyagihugu kuko harimo ababishoboye, igituma muzana abazungu nuko mugabana kuri ayo madolari se mubahemba.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X