Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutoza wa taekwondo ugiye asize abakinnyi barira

Kuri iki cyumweru abakinnyi ndetse n’abatoza ba taekwondo mu Rwanda basezeye ku wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’imyiyerekano ya taekwondo (demo team), Master Jeong Ji-Man, ugiye gusubira muri Korea nyuma yo kurangiza amasezerano ye y’ubutoza yari amaze imyaka irenga ibiri.

JPEG - 48.6 kb
Master Jeong Ji-Man (NTWARI)

Master Jeong Ji-Man (NTWARI), ni umwarimu wa taekwondo ufite umukandara w’umukara wo ku rwego rwa gatanu (Master of taekwondo, black belt 5th Dan), yaje mu Rwanda yoherejwe na KOICA, umwe mu baterankunga ba federation ya taekwondo mu Rwanda, mu myaka irenga ibiri yari amaze akaba yarakoze byinshi byazamuye taekwondo y’u Rwanda.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga mukuru wa federation ya taekwondo mu Rwanda, Master Placide BAGABO, ngo bazirikana cyane ibyo uyu mutoza yabakoreye, ibikorwa byiza n’iterambere yabagejejeho, yababereye ingirakamaro ku rwego rwo hejuru.

Master Jeong Ji-Man ngo niwe wayoboye ikipe iherutse gutwara igikombe cyo ku rwego rw’isi mu myiyerekano serukiramuco ya Taekwondo (world taekwondo HANMADANG festival 2015), yitabiriwe n’ibihugu 70 ku isi, ibera muri Korea y’amajyepfo muri Nyakanga 2015, aho yari ari kumwe n’abakinnyi 7 b’abanyarwanda.

Uyu mutoza yongeye kwitwara neza mu marushanwa nyafurika (Africa championship), ubwo abakinnyi yatozaga aribo banyarwanda bonyine bakina taekwondo babashije gutahukana imidari ya bronze, ari nayo nsinzi yonyine U Rwanda rwabashije kubona muri iri rushanwa, mu mukino wa taekwondo.

Uyu mutoza kandi ngo yabashije gutegura umushinga wo kubaka inzu y’imyitozo ya taekwondo(gym), waje gushyirwa mu bikorwa ikubakwa mu karere ka Muhanga, mu kigo cy’amashuri cya st Marie Helene, ku nkunga ya KOICA. Yagiye abafasha mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga ubumenyi butandukanye mu ma club ya taekwondo, gusifura imikino mpuzamahanga yaberaga mu Rwanda, gutanga amahugurwa, gutegura amarushanwa, n’ibindi.

Ngo uretse muri taekwondo kandi, uyu mwarimu akaba n’umutoza Master Jeong Ji-Man ngo yababaniye neza, ndetse ubumenyi bwe benshi bwabagiriye akamaro mu bihe bitandukanye, ngo bakaba basanga byari ngombwa ko babimubwira mbere y’uko asubira iwabo muri Korea, ko bazirikana imirimo yose yakoze.

Abakinnyi yatoje ntibifuzaga ko agenda

Master Eric HABIMANA, ni umwe mu bakinnyi batojwe na Master Jeong, akaba yari no muri 7 bahagarariye U Rwanda muri Hanmadang festival, kuri we ngo uyu mwarimu mu gihe gito bamaranye yamubereye mwiza, ngo hari urwego rw’ubumenyi yamugejejeho bwamufashije no kugera mu gihugu cya Korea, ngo akaba atifuzaga ko agenda.

Ngo niwe mwarimu wabigishije ko taekwondo Atari ukurwana ahubwo ari ugushyira hamwe, bakamenya Kuba umwe, bakabasha gukura bakaba abarimu (masters) ku rwego rwo hejuru, ngo ni igihombo kinini kubona agiye, ngo bakaba bagiye kwitoza neza ku buryo bazongera guhura nawe igihe bazaba bitabiriye andi marushanwa azabera mu gihugu cye cya Korea, ngo bakazamwereka ko ibyo yatangije muri bo bitapfuye ubusa. Kuri we ngo ni intwari, cyane ko ari naryo zina bamwitaga hano mu Rwanda “NTWARI”.

Rugambwa Junior, ku myaka 14, afite umukandara w’umukara muri taekwondo, nawe ni umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’imyiyerekano bajyanye n’uyu mutoza mu gihugu cya Korea umwaka ushize. Ngo master Jeong niwe mutoza mwiza wamwigishije, kuri we ngo yize ubumenyi bwa taekwondo, yiga n’imyitwarire, kuba yarabahesheje igikombe n’imidari mu irushanwa rya taekwondo, ngo ni ibyo kumushimira. Ngo agiye gukora imyitozo ku buryo azongera agahamagarwa mu ikipe y’igihugu, ibi ngo bishobora kumuhesha amahirwe yo kwongera guhura n’uyu mwarimu.

Master Mbonigaba Boniface, ni umutoza wa mbere wungirije w’ikipe y’igihugu ya taekwondo, akaba ari nawe mutoza wa mbere w’umunyarwanda utoza ikipe y’imyiyerekano ya taekwondo, niwe wari wungirije Master Jeong kuyobora ikipe y’igihugu yatwaye igikombe muri Korea umwaka ushize, akaba ari n’umwe mu barimu n’abatoza batanu b’abanyarwanda bemewe ku rwego mpuzamahanga (master of taekwondo, black belt 4th Dan).

Mu magambo make yagize ati “master Jeong hari urufatiro yaduhaye mu mukino wa taekwondo, ni umutoza urema icyizere mu bakinnyi bikabashoboza ibyo batari gushobora, ibikorwa bye byazamuye isura ya sport mu Rwanda”.

Bose bahurije ku ijambo rimwe “master Jeong ni umugabo w’intwari, ntitwifuzaga ko yagenda, yarakoze, kandi tuzongera duhure nawe”

Master Jeong Ji-Man (NTWARI) nawe yagize icyo atangaza, afite ikiniga cyinshi yagize ati “siniyumvisha ko iminsi ibiri ariyo yonyine nsigaje ndi mu Rwanda, imyaka ibiri maze hano ibaye migufi cyane, hari byinshi byayibayemo, kandi bishimishije, umurimo wanzanye ndawurangije birashimishije gusa u Rwanda nari narukunze. Abanyarwanda ni abantu beza, n’ikirere cya hano ni cyiza, byose nzabikumbura, nzahora mbyibuka”. Yakomeje avuga ukuntu abakinnyi n’abatoza bamusezeyeho barira, gusa ngo yizeye ko azabahora hafi akabafasha uko ashoboye.

Francine Mukase Andrew

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NSENGIYUMVA Ramadhan - 14/06/2016 saa 09:06

Nubwo Bamwe ntabamwe Atishimiye Kugenda kwe ndetse Bamwe Bakababazwa Nuko Ntamano Bamuhaye Gusa Byaringombwa ko Agenda. Gusa Kubwange Ndashimira Urukundo Ya ngaragarige. Ubumenye Ndetse no kubaka Umputima wange. Gusa Haracyari Ikizere ko Tuzongera Tu kamubona Igitekerezo cyo Nuko Twakomez kwiyubaka Muburyo Bwo kuzara Ishema ryigihugu Master wa Club Lion power Team Taekwondo Mugire Amahoro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X