Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

3Hills mu gitaramo cy’akataraboneka bagiye gukorera muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Dream Boys yataramiye abakunzi ba muzika nyarwanda bari muri H-Zone Gikondo babamurikira amashusho y’indirimbo yabo "Wenda Azaza", ndetse bakanabaririmbira ku ndirimbo yabo nshya bise "Bucece" kuri ubu ubuyobozi bwa MIG Ltd bwazaniye abakunzi ba muzika nyarwanda abahanzi bagize itsinda 3Hills ari bo Hope na Eric Mucyo mu gitaramo cy’akataraboneka bise "Vimba Concert".

JPEG - 68.1 kb
3Hills bari kumwe bose Jackson Kalimba atarajya mu kazi muri Kampala Selena Hotel

Aba basore batangiye iri tsinda 3Hills ari 3, ariko ku bw’impamvu z’akazi k’umwe muri bo ari we Jacksom Kalimba, bakaba bakomeje gukora ari babiri bazataramira abafana babo ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange kuri iki cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2016, aho bazaba babacurangira ku buryo bwa Live, dore ko ari abahanga mu gucuranga ndetse no kuririmba.

JPEG - 142.8 kb
Hope Irakoze na Eric Mucyo

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki bazaba batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususurutsa abakunzi ba muzika.

Naho ku isaha ya saa tatu kugeza ku isaha ya saa yine z’ijoro ni isaha yiswe Happy Hour, aho umukobwa wese ndetse n’uzaba yamusohokanye bazafata icyo kunywa cy’ubuntu.

JPEG - 68 kb
3Hills ubwo bataramiraga abitabiriye igitaramo cya Sauti Sol ari babiri Hope, na Eric Mucyo

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MIG Ltd buri gutegura iki gitaramo, ngo kizaba ari igitaramo cy’akataraboneka kuko ngo abazaba bacyitabiriye bazabona imiririmbire idasanzwe b’abahanzi bazaba baje kubataramira.

Dore ko iki gitaramo kizaba cyiganjemo udushya twinshi no gutungurana kwa bamwe mu byamamare bizaba byitabiriye iki gitaramo.

Biteganyijwe ko umuntu uzitabira iki gitaramo azinjirira ubuntu, gusa icyo asabwa ni ukuzaza yitwaje ayo kugura icyo kwica akanyota.

Tubibutse ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2016, guhera ku isaha ya Saa moya z’umugoroba (7:00 PM) kugeza bukeye.

VIMBA VIMBA BY 3 HILLS FT KIDUM (OFFICIAL VIDEO 4K)

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X