Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Abahanzi b’abarundi n’abanyarwanda mu bitaramo byo guharanira ubumwe n’amahoro mu karere

Abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melody na Uncle Austin bahurije imbaraga hamwe n’abahanzi bakomoka mu gihugu cy’uburundi barimo Adjobalover, Mkombozi , Sat B n’abandi, bategura igitaramo cyo gushishikariza abatuye mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba n’abo mu karere k’ibiyaga bigari kunga ubumwe no kugira umuco wo kwimakaza amahoro.

Iki gitaramo cyiswe TURIKUMWE Concert, abagiteguye bavuga ko bacyitiriye umuhanzi Mkombozi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ngo kuko ari we utabarizwaga ku mugabane wa Afrika mu minsi ishize, ariko ngo muri rusange ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kugira ubumwe bw’abahanzi mu karere u Rwanda n’u Burundi biherereyemo.
Uncle Austin
Abagiteguye bakomeza bavuga ko icyo bagamije ari ukwimakaza umuco y’amahoro n’ubumwe, ngo kuko n’iyo bagira ishaba bakabona umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, byari kuzarushaho kumvikana ko ibyo bagiye gukora ari uguhuriza hamwe imbaraga kugira ngo bimakaze umuco w’amahoro mu karere.

JPEG - 46.7 kb
MKOMBOZI

Umuhanzi Adjobalover, nk’umwe mu bateguye iki gitaramo yavuze ko bitari byoroshe kugira ngo babone umwanya ndetse banahabwe uburenganzira bwo gukora iki gitaramo, ariko ngo babigezeho, ngo kandi iyo baza kugira amahirwe yo kubona abahanzi bakomoka muri Uganda, Congo, na Tanzania byari kuba byiza.

Yagize ati: "Urazi nyine ko bigoye kubona umuhanzi witanga akitabira igitaramo nta nyungu nyinshi agukeneyeho. Igitaramo cyacu twagiteguye mu rwego rwo guhuza imbaraga ngo duteze imbere amahoro n’ubumwe. Iyo tuza kubona nk’abahanzi baturuka muri Congo n’ahandi byari kuba byiza."

JPEG - 164.7 kb
Adjobalover

Akomeza avuga ko hari abahamzi bateganyaga gukorana ariko ngo kuko baba bafete aba manager usanga bashaka amafaranga menshi gusa, byarangiye bitabakundiye ko bakorana. Aha ariko avuga ko umuhanzi wese uzumva ashaka guharanira amahoro azitabira iki gitaramo na we agahabwa umwanya akaririmba nk’abandi.

JPEG - 141.7 kb
Bruce Melody

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2016 guhera saa saba kugeza saa mbiri z’ijoro (3PM-8PM0, kikabera kuri CARWASH, aho kizaba kirimo abahanzi barimo Bruce Melody, Uncle Austin, Adjobalove, Mkombozi, Sat B, R Flow, Elvis Shaggy, Kaya Free, na Young Bilouz.

Iki gitaramo kigiye kuzaba ku munsi umwe n’igitaramo cya Souti Sol na cyo biteganyijwe ko kizabera mu mahema yo muri Camp Kigali hano mu mujyi wa Kigali.

Abajijwe nib anta mpungenge afite z’uko iki gitaramo cyazitabirwa n’imbarwa bitewe n’uko abantu benshi bashobora kuzaba bigiriye mu cya Souti Sol, Adjobalover yavuze ko kuri bo nta kundi babigenza ngo kuko ubundi mbere bari barateguye kugikora ku wa 3 Nzeri 2016, ariko kuko bagombaga gutegereza umujyi wa Kigali ukabemerera kugikora, byatumye bagishyira kuri uyu wa gatandatu.

Gusa avuga ko abazacyitabira bose babaye beza ntacyo bizaba bitwaye.

Yaboneyeho no kuvuga k obo bafite gahunda ndende yo gukomeza gukora ibitaramo byo gushimangira ubumwe n’amahoro, aho bateganya no gukorera igitaramo mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X