Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Abahanzi bajya mu itorero ry’igihugu basanganywe imyitwarire itari myiza hari icyo bahindukaho?

Mu gihe habura iminsi mike ngo abahanzi nyarwanda basaga 300, barimo n’ibyamamare muri muzika nyarwanda bitabire icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’igihugu kigiye kuzabera I Nkumba mu ntara y’Amajyaruguru, kuri ubu benshi bakomeje kwibaza niba umuhanzi ugiye yo yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza mu muryango nyarwanda ndetse n’ahandi hose hari ikintu ahindukaho nyuma yo kuva mu itorero ry’igihugu?

Kuri ubu abahanzi basaga 300 mu byiciro byose ni bo bamaze kumenyekana ko bazitabira ikiciro cya kabiri cy’itorero nyuma yo kubwirwa n’abababanjirije ubumenyi bavanyeyo n’impinduka bagize bakivayo.

Gusa ikiri kwibazwa ni imyitwarire ya bamwe mu bahanzi bitwa ko bitabiriye itorero ry’igihugu, nyamara ugasanga irakemangwa.

Aha benshi baribaza niba ibyo itorero ry’igihugu riba rigenewe kuzageza ku bahanzi ndetse n’abandi bitaba biri mu mvugo gusa maze bavayo bakajya bavuga ko bitabiriye itorero ry’igihugu ariko mu bikorwa ntibabigaragaze bakagaragaza ibinyuranye n’ibikwiye umuntu witabiriye itorero ry’igihugu koko akaba yaratojwe indangagaciro z’umunyarwanda nyawe ndetse na za kirazira.

Ubundi abitabiriye itorero ry’igihugu bigishwa byinshi ku ndangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda n’uko akwiye kuba umusemburo w’amahoro; bivuze ko umuntu uvuye mu itorero ry’igihugu aba akwiye kuba icyitegererezo kuri bose mu mico no mu myifatire maze akaba umusemburo w’ibyiza.

Gusa kuri ubu hari bamwe mu bahanzi bitabiriye itorero ry’igihugu, ariko nyuma ugasanga imyitwarire yabo idahwitse.

Magingo aya abahanzi barimo Urba Boyz, Yvan Buravan, Makanyaga Abdul, Dany Nanone, Mani Martin na Rafiki Coga Style bari ku rutonde rw’abazitabira icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’igihugu.

Ku wa 23 Nzeri 2015, ni bwo hatangijwe ku mugaragaro ikiciro cya mbere cy’itorero ry’Abahanzi. Uwo muhango wo gutangiza itorero ukaba warabereye i Nkumba mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore.

Mu bahanzi bakomeye bakora umuziki bitabiriye iryo torero binavugwa ko bagize uruhare mu kuba ikitegererezo ku bandi, ni Jay Polly, Firemen, Mico The Best, Patrick Nyamitali, Diplomate, Mariya Yohana na Dj Bob waje ahita ahindura izina akiyita ‘Intore Bob’.

Ubu biteganyijwe ko guhera tariki ya 18 Nzeri 2016 kugeza ku ya 28 Nzeri 2016 ari bwo iryo torero rya kabiri rizatangira. Nk’ibisanzwe rikazabera mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru ahitwa i Nkumba.

Gusa benshi bari kwibaza niba ibi bitazajya biba nk’umuhango ku bitabiriye iri torero, nyuma bikaza kugaragara ko bamwe batigeze bahinduka na gato?

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 23/09/2016 saa 00:03

nibyiza,cyane!
Kanda hano umusubize

cyane - 7/09/2016 saa 12:05

Bya bipindi bya Bonifasi na Kaboneka byaragabanijwe se?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X