Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Abahanzi bakomeje gusezera muri Salax Awards umusubirizo

Nyuma y’uko umuhanzi King James na Teta Diana bivanye mu itangwa ry’ibihembo bya Salax Awards, ndetse bikanaza kuvugwa ko na Dream Boys bashobora gusezera, kuri ubu umuhanzi Christopher yamaze gutangaza ko adashobora gufata umwanya wo gushakisha amanota yo kuba yagira igihembo yegukana. Ngo kuko uretse kuvugwa ko wegukanye icyo gihembo nta wundi mumaro ibi bihembo bifitiye ku muhanzi.

Mu kiganiro Christopher yagiranye n’imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda, yavuze ko iryo rushanwa rigifite byinshi rigomba gukosora, ngo kubera ko inyungu nini ari iy’abaritegura atari abahanzi bahatanira ibihembo.

Yakomeje avuga ko uretse kuba umuhanzi yakoreshwa mu kumenyekanisha icyo gikorwa kizaba hirya no hino, nta yindi nyungu abonamo.

Christopher yavuze ko we adashobora kuba yaterwa impungenge n’uko atashakishije amanota mu bafana be yo kuba yagira igihembo yegukana.

Si Christopher gusa wavuze ko abategura iryo rushanwa bafite ibyo bagomba gukosora mu mitegurire yaryo ndetse n’ibihembo bigahinduka.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize nibwo Uncle Austin yateragana amagambo na Mike Karangwa bapfa kuba hari abahanzi birengagijwe bagombaga kuba bari ku rutonde rw’abahatanira Salax Awards.

Si aba kandi banenze imitegurire ya Salax Awards kuko na Niyonzima Eliel Sando, umwe mu bantu bafite abahanzi babereye abajyanama (managers), yavuze ko bakomeje gutoba umuziki bakunda yemwe bakanabatobera n’abahanzi babo bakunda.

Niyonzima Eliel Sando yavuze ko kandi Salax Awards yari igitekerezo cyiza ku bayitangije, ariko bananiwe kuyishyira neza mu bikorwa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X