Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Abahanzi bo mu Rwanda bahawe amahirwe yo kumenyekanisha ibihangano byabo ku rwego mpuzamahanga

Abaazi b’abanyarwanda bafite indirimbo zikunzwe bagiye kubona amahirwe yo kumenyekanisha ibihangano byabo ku rwego mpuzamahanga, aho kuri ubu imwe mu mateleviziyo mpuzamahanga igaragaza imiziki ikunzwe yiw Trace Urban, iri gusaba abahanzi nyarwanda ndetse n’abo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba ko bayigezaho indirimbo zabo igatangira kuzicuranga.

Iyi televiziyo yashyizeho umwanya wihariye witwa Trace Mziki uzajya wiharirwa n’imiziki igezweho yo mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda, Somaliya na Tanzaniya, aho iyi gahunda nshya ya Trace Mziki izatangira kwerekanwa kuri Trace Urban guhera ku wa 1 Nzeri uyu mwaka.

Mu itangazo Trace Urban yashyize ku rubuga rwayo yasabye abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba ko bajya ku rubuga rwa www.trace.tv bagakurikiza amabwiriza, bakohereza amashusho y’indirimbo zabo.

Gahunda ya Trace Mziki ije yiyongera kuri gahunda nka Trace Naija (icuranga gusa indirimbo z’Abahanzi bo muri Nigeriya na Ghana gusa za Afrobeat, Afropop na Hiplife), Trace Africa (icuranga gusa indirimbo zo mu bihugu bya Malawi, Zambiya na Lesotho), Trace Urban na Trace Toca.

Iri mu mateleviziyo yagize uruhare runini mu kumenyekanisha indirimbo no gufasha abahanzi mu kwamamaza Album n’ibitaramo byabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X