Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Abahanzi bo mu Rwanda ntibaba ari bo bikururira ibihombo?

Bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakogenda bavuga ko ubuto bw’isoko rya muzika nyarwanda butuma bamwe badatera imbere neza ndetse rimwe na rimwe bakagira ibihombo iyo bateguye ibitaramo ugasanga nta bantu babyitabiriye nk’uko biba byitezwe.

Gusa igikomeje kwibazwaho cyane ni inkomoko y’ibi bihombo abahanzi bagenda bagira, aho bamwe bahamya ko ahanini abahanzi ari bo bikururira ibihombo bikabije.

Aha abakurikiranira hafi ibya muzika nyarewanda bavuga ko kuba isoko rya muzika nyarwanda ari rito nya kibazo biteje, ngo kuko abahanzi ubwabo baramutse bagize gahunda nziza ntakabuza bakinjiza akayabo, gusa ngo ikibazo ni uko bamwe bakora ibintu mu kajagari ugasanga binabaviriyemo ibihombo.

Ikindi ngo ni uko nta gushyira hamwe ngo bamenye ko umwe nashaka gukora wenyine nta cyo ashobora kugeraho.

Aba basesenguzi bavuga ko igituma abahanzi bahomba iyo bateguye ibitaramo ari uko batanabanza ngo bige neza ku gihe ibitaramo byabo bizabera ngo bamenye nib anta bandi bazaba babikoze bigatuma ibyabo byitabirwa n’abantu bake.

Aha bavuga ko umuhanzi aramutse azi neza ko hari umuhanzi uzwi cyane muri muzika wamurushije kumenyekana ndetse unamurusha abafana ufite igitaramo atagakwiye gutegura igitaramo cye ku munsi umwe n’iwo umurusha, ahubwo yakagombye kugerageza uburyo yakegera uwo wundi umurusha akamusaba akamuha umwanya mu gitaramo cye na we akigaragaza ku buryo na we naramuka ateguye icye kizitabirwa.

Ibi babivuga bashingiye kuri bimwe mu bitaramo bikomeje kugenda bitegurwa, aho usanga umuhanzi udafite izina riremereye ategura igitaramo n’undi udashobora gushitura abafana benshi agategura icye ndetse akagishyira ku munsi umwe n’icy’uwo umurusha.

Aha kandi abakurikiranira hafi bavuga ko akenshi biterwa n’uko abahanzi bamwe batagira abajyanama babafasha kureba icyabagirira inyungu, cyangwa se ngo abafite abajyanama nabo ubwabo bakaba batabanza kureba neza niba abahanzi babo baba bafite ubushobozi bwo kubona abitabira ibitaramo byabo mu gihe hari ibindi bitaramo by’abahanzi bakomeye.

Ikindi kigarukwaho ni ahantu hakorerwa ibyo bitaramo, aho usanga rimwe na rimwe umuhanzi ajya gutaramira ahantu azi neza ko nta bakunzi ba muzika bakunze kuhaza ndetse niyo yaba ari umuhanzi ukomeye atajya ahataramira ngo abone umubare munini w’abitabira icyo gitaramo.

Ibi rero ngo bikaba ari na byo bishobora kuba bisubiza abahanzi nyuma kandi bitwanga ngo bari kugaragaza ejo hazaza heza muri muzika nyarwanda.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X