Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Abahanzi P- Fla, Sat- B, Mako Nikoshwa na Aime Bluestone mu gitaramo cy’imbaturamugabo kuri iki cyumweru muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko abagana muri H-Zone bataramiwe n’abahanzi batandukanye ndetse b’ibyamamare barimo n’abakomoka mu bihugu by’amahanga, ubu ubuyobozi bwa M I G Ltd bwongeye gutegurira abagana muri H-Zone igitaramo cy’akataraboneka, aho kuri iki cyumweru baza gutaramirwa n’abahanzi b’ibyamamare ndetse banakunzwe muri muzika nyarwanda ari bo P- Fla, Sat B, Mako Nikoshwa na Aime Bluestone.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga, iki gitaramo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2016, ngo biraba ari ibintu bishyushye kuko aba basore bose baraba babukereye biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zagiye zikundwa, ndetse n’izo bamaze iminsi mike bakoze zikiri nshya.

JPEG - 31.8 kb
Umuhanzi P Fla

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Ubu ibintu byose birateguye ndetse n’aba bahamzi bamaze kwitegura cyane ko ubu indirimbo zabo zose bari kugenda bazisubiramo. Twe icyo dukorera abatugana bose ni ukubashimisha no kubaha kwidagadura bihagije."

JPEG - 148.6 kb
Mako Nikoshwa

Aba bahanzi nabo bemeza ko baza gutaramira aba bari muri H-Zone cyane ko ngo ntacyo batakora gishoboka kugira ngo abafana babo bishime ari na cyo gituma ahashoboka hose baririmbira abakunzi ba muzika yabo.

JPEG - 47.9 kb
Umuhanzi Aime Bluestone

P- Fla, Sat- B, Mako Nikoshwa na Aime Bluestone bavuka ko umuntu wese uzagera muri H-Zone azabona ibintu byiza bitandukanye n’ibyo yari asanzwe abona dore ko ngo bari kubitegura bashyizeho umwete.

PNG - 457.7 kb
Sat B

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kwitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.
Buri wese aratumiwe muri H-Zone Gikondo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ejide kazimir - 29/08/2016 saa 14:26

sat b wabne
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X