Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Abanyarwanda bari bakumbuye Meddy bashobora kumubona mu mpera z’uyu mwaka

Nyuma y’imyaka itandatu benshi mu banyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda by’umwihariko abafana ba Meddy na The Ben, bifuza kongera kubona aba bahanzi babataramiye, Meddy ashobora kuzabataramira kuri Noheli.

Byagiye bivugwa kenshi ko Meddy na The Ben bazaza mu Rwanda yewe nabo bakabyiyemerera ariko bikarangira bataje, ubu hari amakuru avuga ko Meddy yamaze kumvikana n’umuntu uzamuzana kuri Noheli ya 2016.

Umwe mu nshuti z’uyu muhanzi ziba mu Rwanda, avuga ko mu minsi ishize Meddy yamubajije uburyo indirimbo ze zikunzwe cyangwa se we ubwe uko abanyarwanda bifuza ko yazaza kubataramira.

Icyo gihe akaba yaramubwiye ko gahunda yo kuza yamaze kuyitegura ndetse ko igitaramo bagishyize ku itariki ya 25 Ukuboza 2016.

Akomeza avuga ko atazi neza umuntu uzazana Meddy. Gusa bishobora kuba hagati ya Judo Kanobana uheruka kuzana Stomae mu Rwanda cyangwa se Mushyoma Joseph wazanye Jason Derulo, Sean KingStone, Konshens n’abandi.

Ngabo Medard Jobert yavuye mu Rwanda muri 2010 itangira. Amaze imyaka itandatu ataragaruka mu Rwanda. Ubu ari mu bitaramo bitandukanye arimo gukorera muri Canada.

Meddy yatangiye umuziki akiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe akaba yaririmbaga muri groupe yitwaga "Justified" yo muri Zion Temple.

Mu mwaka wa 2008, nibwo indirimbo ye "Ungirira Ubuntu" yasohotse ikorewe muri "Narrow Road". Nyuma haza "Akaramata", "Amayobera" na "Ese Urambona" zikozwe na Lick Lick. Ubwo ubuzima bwo gukora umuziki ku giti cye aba abugezemo atyo.

Yaje kujya muri Afurika y’Epfo ari kumwe na The Ben mu bihembo bari batsindiye by’Ijoro ry’urukundo Awards. Nyuma gato ni bwo baje kwerekeza muri USA ari na bwo bahise bagumayo.

Ubu Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo ze, ku buryo bamwe batanatinya kuvuga ko icyo gitaramo kiramutse kibaye cyajyanwa muri Stade Amahoro kubera ubwinshi bw’abantu bahaza.

Uretse kuba uyu muhanzi akunzwe n’abanyarwanda benshi, na Sauti Sol, itsinda ry’abahanzi bakomoka mu gihugu cya Kenya baherutse gukorera igitaramo mu mujyi wa Kigalu mu mpera z’icyumweru dushoje, bavuze ko Meddy na The Ben ari abahanzi nyarwanda bemera kubera ubuhanga bafite, ndetse ngo n’indirimbo zabo bakaba bazikunda.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mushambo - 3/11/2016 saa 20:33

meddy ndagukunda umbabariye ukaza sinzipe nukuri turagukumbuyepe
Kanda hano umusubize

mushambo - 3/11/2016 saa 20:29

Meddy ndagukunda sinzukonabivuga Gus a nizeyeko uzaza nkogera nkakubona
Kanda hano umusubize

- 3/11/2016 saa 20:26

meddy ndagukunda umbabariye ukaza sinzipe nukuri turagukumbuyepe
Kanda hano umusubize

pasfic niyonzima - 4/10/2016 saa 05:03

sha naze ariko ntazasige Ben
Kanda hano umusubize

Grace - 22/09/2016 saa 22:32

Mana We! Meddy Nabanguke Turamukumbuye Sana
Kanda hano umusubize

Umuton Uwase - 28/09/2016 saa 06:56

Yoo meddy Nabanguke Vuba Turamukumbuye Pee
Kanda hano umusubize

Jimmy - 22/09/2016 saa 12:08

Sha nukuri baje vyotunezeza pe! Ahubwo the welcome at again wa Toto wa Rwanda
Kanda hano umusubize

Ngwabije - 21/09/2016 saa 19:07

Asygagali weeee!!ndumva ngize iseseme. Meddy se nigiki??sinanze ko umwana wacu adutaramira ariko gukomeza barerega abanyarwanda nkaho hari zahabu bari kuzatuzanira bindya ahantu. nubwa kangahe batanga igihe ntibacyubahirize? None se bamaze kubona ubwenegihugu ko tubizi neza ko bazitirwaga no mkuba bitwa impunzi kandi impunzi zitemererwa gusubira mu gihugu zahunze? Kuvugisha ukuli ntibyica umutumirano.turabizi ko kutaza murwagasabo atari umutima mubi,ariko icyo twanze nukujyaho mubeshya abanyarwanda nkaho ari injiji.byo numubona ubwenegihugu turabizi ko muzajya muhora murwababyaye ariko nimusigeho gukomeza kwikinisha.(masturbation).
Kanda hano umusubize

turabyishimiye peee - 21/09/2016 saa 18:54

OK nagaruke pee turamwiteguye
Kanda hano umusubize

Bibaye - 21/09/2016 saa 16:25

cammon, cammon papa, turakwemera kdi ntituzarambirwa kugutegereza
Kanda hano umusubize

hatangimana hassan - 21/09/2016 saa 11:21

byaba aribyiza meddy turamukumbuyekbs imyaka myishyi x
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X