Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> 

Abategura Salax Awards bikomye bikomeye Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda

Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abahanzi ku rwego rw’igihugu yamaze itangaje ko Ikirezi Group ari na bo bategura Salax Awards basuzuguye uru rugaga, kuri ubu Ikirezi group basanzwe bategura ibihembo bya Salax Awards, hamwe na Yes Africa bazafatanya kuri iyi nshuro, basohoye itangazo bageneye abanyamakuru, aho muri iryo tangazo bagaragaje kwikoma bikomeye ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda hamwe n’abandi bose bavuga ko barimo bagerageza gusiga isura mbi ibi bihembo.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo Ikirezi Group na Yes Africa, bagaragaje ko bahangayikishijwe cyane n’ibiherutse gutangazwa n’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda rwavugaga ko rushobora guhagarika ibi bihembo.

Bakomeza bavuga ko baha agaciro kandi barajwe ishinga no kwakira ibitekerezo bitandukanye byubaka kugirango barusheho gutegura neza ibikorwa bizatuma Salax awards edition ya 7 iba nziza kurushaho, ariko bakongera kwibutsa buri wese ko bafite uburenganzira bwo kudaseberezwa umushinga cyangwa se kuvuga amagambo yahungabanya isura y’uwari we wese ufite aho ahuriye na "Salax Awards".

Amwe mu magambo akubiye muri iri tangazo agira ati: "Ikirezi Group Ltd na Yes Africa Ltd turongera kwishimira uburyo abantu batandukanye bafite aho bahurira na muzika mu Rwanda, abakunda muzika hamwe n’abafatanyabikorwa, bagiye bagaragaza ko bashishikanjwe na gahunda ya Salax Awards Edition 7, kuva iyi kampani zombie zakoresha akanama ngishwanama kabaye kuwa 29 Gicurasi 2016 kuri Hotel Five to Five I Kigali. Kuva icyo gihe twakomeje gushyira imbere ibitekerezo by’abantu batandukanye, kugira ngo turusheho gukora ibikorwa bituma Salax Awards Edition 7 iba nziza cyane kurushaho. Ni yo mpamvu tudahangayikijwe cyane n’ibyavuzwe n’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda, byatangajwe binyuze ku rubuga igihe.com, kuwa 19, saa 13:31 pm."

PNG - 314.4 kb
Iri ni itangazo Ikirezi Group Ltd na Yes Africa Ltd bageneye abanyamakuru

Iri tangazo rije nyuma yaho abantu benshi bagiye bagaragaza kunenga bikomeye imitegurire ya Salax Awards kuri iyi nshuro, ndetse bamwe mu bahanzi abarimo King James na Teta Diana bivana mu itangwa ry’ibi bihembo, nyuma biza kuvugwa ko Dream Boys bashobora gusezera, Christopher atangaza ko adashobora gufata umwanya wo gushakisha amanota yo kuba yagira igihembo yegukana ndetse na Jay Polly avuga ko nta gahunda afitanye n’abategura Salax Awards, biza kuzamba aho Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda na rwo rwavugiye ko rushobora guhagarika ibi bihembo kubera ibyo bagereranyaga n’amakosa akomeye agaragaramo abangamiye abahanzi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X